Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuri uyu wa 4 Kanama ma 2017, hari bamwe mu baturage b’abanyarwanda batigeze bayitabira kandi ntawe uyabahejemo.
Abo ni abazwi ku izina ry’abahamya ba Yehova (Les témoins de Jéhovah). ntiibitabiriye amatora yo gutora perezida wa Repubulika nk’abandi banyarwanda nkuko amategeko abiteganya bitwaje ko ukwemera kwabo kubibuza.
Umwe muri aba bahamya, yemeza ko nta muntu utegetswe gutora ndetse n’abahamya bari mu buyobozi barifata iyo ari ngombwa.
Undi m mubahamya, mu murenge wa Kabarore, agira ati, “turifata mu matora kuko iyo ku muntu cya cyanecyane iyo hari abakandida babiri cyangwa barenga bahanganye kuko Jehova adatoranya hagati y’abantu.”
Akomeza avuga ko abahamya ba Yehova b’ukuri, birinda kwivanga mu bikorwa bya politiki kandi ntibagomba guha icyubahiro uwari wese kuri iyi si uretse Yehova. Niyo mpamvu abahamya ba Yehova batagira auruhare mu matora kandi ntibagire ishyaka narimwe rya politikie bajyamo ndetse batemera umwanya uwari wose w’ubuminisitiri cyangwa ubudepite.
Undi muhamya mugenzi we , avuga ko avuga ko batiyandikisha kuri lisiti y’itora, ariko bafata indangamuntu.
Ati, buri muturage agomba kugira indamuntu ye kuko ari itegeko, kuko nta kuntu ubuyobozi bwamenya ko umuntu uyu n;uyu ari umuturage mu gihugu iki n’iki adafite indamuntu imuranga?”
Akomeza avuga ko kuri we, indangamuntu imufasha kubona impapuro za ngombwa zitandukanye akenera mu buyobozi, kubikuza amafaranga muri banki, gushaka akazi n’ibindi.
Sebaziga Charles, umwe mu bahamya ba Yehova,ahamya ko impamvu batitabira izi gahunda ari uko zihabanye n’amahame agenga imyizerere yabo.
Ati “Twe hari imyemerere dufite kandi tugomba kubahiriza, ku kibazo cy’umutekano nta muyehova wemerewe kuba umusirikare cyangwa umupolisi, gusa twemera ko izo nzego zibaho. Kuba tudatanga amafaranga y’umutekano, Imana ni yo icunga umutekano ndetse n’Ingabo na Polisi, sinzi andi mafaranga baba badusaba icyo agomba gukora.”
Cyakora bamwe mu baturage, basanga aba bahamya ba Yehova bakwiye guhidnura imyuvire yabo kuri gahunda zimwe za Leta batirabira.
Uwineza Pauline, wo mu mudugudu wa Bihinga, agira ati, “bakwiye kumva ko umuturage wese asabwa gukurikira gahunda za Leta, kuko kugira uruhare mu bikorerwa ari inshingano za buri wese, kuyoborwa n’umuntu waragize uruhare mu kumushyiraho nibyo biranga umuturage muzima.”
Akomeza avuga ko Yehova nk’uko babivuga, atabibangira ahubwo ari ukuzua inshingano zabo nk’abandi kandi no mu bitabo by’iyokamana ntaho bibujijwe kuko na kera abayobozi bashyirwagaho byemejwe n’abayoborwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Mugabo Richard, Agira ati,” nk’uko buri mutu adashobora kwitabira amatora atitawaje indamuntu ye hiyongereyeho n’ikarita y’itora, aba bahamya ntibabijijwe ahubwo nibo biheza ubwabo ku burenganzira bwo gutora, ahubwo bakwiye guhindura imyumvire.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

