Uko umwaka utashye, igenamigambi ry’Akarere ritegurwa hifashishijwe ibitekerezo by’Abaturage kugirango bagaragaze ibyo bifuza ko bakorerwa n’Ubuyobozi bw’Akarere.
Ibitekerezo by’abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu,akagari n’Umurenge, iri genamigambi nibyo bishingiraho bigakusanyirizwa ku rwego rw’Akarere aho bakuramo ibikorwa bizakorwa muri uwo mwaka w’ingengo y’imari.
Abayobozi b’Akarere ka Gatsibo
Ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, taliki ya 22 Kanama 2017 ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith yagiranaga inama na Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama by’Akarere ka Gatsibo.
Iyi nama igenwa n’itegeko No 14/2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara aho riteganya inama ihuza Guverineri,Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama by’Akarere bakaganira ku iterambere Akarere kamaze kugeraho,imbogamizi n’ingamba.
Guverineri Kazaire,ashima iterambereAkarere ka Gatsibo kamaze kugeraho, abasaba gukomeza gushyira hamwe n’abaturage kugirango hazamurwe iterambere ry’abaturage.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

