Mu nteko rusange y’urubyiruko yateraniye mu karere ka Huye, tariki ya 21 Kanama 2017, rumwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi ruvuga rugiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’abafatanyabikorwa bakongera imbaraga mu bikorwa bigaragaza impinduka.
Ibi urubyiruko rwabitangaje nyuma yo kugaragarizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka huye, ko imihigo y’urubyiruko ya 2016-2017 itagaragayemo ibikorwa binini bigaragaza impinduka mu rubyiruko. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, asaba urubyiruko guhiga imihigo minini igaragaza impinduka, nyuma yo gusanga imyinshi mu mihigo ari iy’ubukangurambaga, kandi bakabaye bahiga imihigo minini igaragaza impinduka mu rubyiruko.
Urubyiruko rwa Huye mu Nteko rusange
Agira ati, “Hari ubwo uhigira akantu gatoya kugira ngo ukarangize kandi ubundi imihigo ni igikorwa kinini, imihigo iravuna. Cyakabaye ari ikintu kinini ugeraho ukacyitendekaho kugira ngo kirangire kigaragaze n’impinduka. Naho guhigira inama, wagenda ukayikora ikarangira ukaba uyigezeho,ariko icyavuye muri ya nama ni cyo abantu bakwiye kurwana na cyo kikagaragara.”
Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi ,bemera ko hari imbaraga nke bagaragaje ariko bakiyemeza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye kongera imbaraga mu mihigo yabo, bakagaragaza impinduka mu rubyiruko.
Umubyeyi Marie Joyeuse, umwe mu bahagarariye abandi avuga ko aho basanze hakiri imbaraga nkeya cyane ari mu mu bana batwara inda zitateganijwe,uyu mwaka zikaba zaragaragaye cyane ugereranije n’imyaka yatambutse.
Ati, “Twiyemeje kubishyiramo imbaraga tugafatanya n’abafatanyabikorwa bose bireba tugahangana n’iki kibazo.”
Muri iyi nteko rusange, hanatowe abayobozi ba komisiyo mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Huye. Izo ni komisiyo eshatu zitari zifite abayobozi nyuma y’uko hari abari baratowe baseeye.
Komisiyo y’imiyoborere myiza uwatowe kuyiyobora ni Byishimo Patrick, imibereho myiza itorerwa Uwineza Gloria naho kuri Komisiyo y’ubukungu hatorwa Ndikumana Jean Marie Vianney.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

