Imirasire y’izuba itanga amashanyarazi yahawe abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye batari basanzwe bafite amashanyarazi mu ngo zabo. Ibi ngo bizabafasha gukomeza kuzamura imibereho yabo, no gutanga servisi ku banyarwanda bishimye.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye binyuze ku rukuta rwa twitter rw’Akarerere, ngo abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Nyamara ariko ngo iki gikorwa kireba abajyanama b’ubuzima batari basanzwe bafite umuriro w’amashaynyarazi mu ngo zabo.
Abajyanama b’ubuzima
Nk’uko bigaragazwa na raporo itangwa n’ishami ry’ubuzima mu Karere, abajyanama b’ubuzima mu mirenge yose badafite umuriro w’amashanyarazi bahawe ibyuma bibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi.
Mu Karere ka Huye abajyanama bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba barasaga 1134, mu gihe mu Karere kose habarurwa abajyanama bangana n’1524. Mu Rwanda habarurwa abajyana b’ubuzima basaga ibihumbi 45. Nta gihembo kizwi bahabwa kuko ari abakorerabushake.
Kagaba Emmanuel