Abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama barishimira amahugurwa mu buhinzi bahawe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bakavuga ko biteze ko azabagirira akamaro
Aya mahugurwa yahawe abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama , bayahererwa mu gishanga cy’Agatenga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama bahawe amahugurwa ngiro mu gishanga, aho bigishijwe byinshi bitandukanye birimo gutera imbuto z’indobanure, kuzibagara no kuzivomerera.
Abagashamyumvire mu buhinzi
Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, abamamazabuhinzi bishimiye ubumenyi bahawe, aho biteguye kubusangiza abandi kandi bukazabagirira akamaro gutyo ubumenyi bahawe buje bwiyongera ku bwo bari basanganywe bakaba bagiye gutangira kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga 2018A.
Muri aya mahugurwa abamamazabuhinzi banasuwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

