Ikigo cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda RSSB (Rwanda Social Security Board), kirahamagarira abanyarwanda kukigana ngo basobanukirwe ibijyanye na Serivisi zayo. Serivisi zitandukanye ziratangwa n’abakozi b’icyo kigo kandi bagatanga n’ibisobanuro birambuye birebana na buri Serivisi itangirwa muri icyo kigo.
Serivisi z’ubwiteganyirize zitangirwa kuri Sitandi ya RSSB mu imurikagurisha, harimo izijyanye n’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli (Mutuelle de Sante) hatangwa amakarita ku banyamuryango bayo batarayabona cyangwa akongerwa igihe; hari ubwishingizi bw’indwara buzwi nka RAMA, abanyamuryango babwo bakorerwa amakarita mashya, cyangwa se bahindurirwa avugwa ho ibibazo.
Hari kandi serivisi zijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru (Pension); Serivisi zirebana n’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara na Serivisi zo kwamamaza ibikorwa by’ishoramari bya RSSB bijyanye no gukemura ikibazo cy’amacumbi gikomeje kuba ingutu.
Serivise zinogera abazihabwa
Abagana aho RSSB ikorera mu Imurikagurisha ribera mu Rwanda, barataha banyuzwe na Serivisi bahabwa, kuko uretse ibisobanuro bahabwa, banahahererwa ubufasha bwihuse, cyane nk’abashaka amakarita barayahabwa, yaba iya Mituweli cyangwa RAMA, abashaka kureba ko batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize mu ishmi rya pansiyo, nabo barabikorwa, abafite ibibazo bakerekwa inzira binyura mo ngo bikemuke.
Kayinamura Calixte wo mu Umurenge wa Kacyiru, avuga ko ikarita za Mituweli z’umuryango we zitari zitari zongerewe igihe kubera ko yari atarabona amafaranga. Agihura n’umukozi wa RSSB mu Imurikagurisha, yasobanuwe ko ibyiza ari ukongerera ikarita y’umunyamuryango wa Mituweli mbere y’italiki ya mbere Nyakanga, kuko aribwo umwaka wa Mituweli utangira, kand umuntu kaba yahita atangira kwivuza, mu gihe iyo akererewe, agomba gutegereza ukwezi. Ikindi yasobanukiwe ni uko ubu serivisi zo kongerera ikarika y’umunyamuryango wa Mituweli bikorerwa mu kagari.
Tumubajije niba yaba asobanukiwe na Mituweli, Bwana Kayinamura adusubiza ko ayizi kubera uko ibafasha cyane cyane mu gihe cyo kubyara, aho mbere bishyuraga amafaranga atagira ingano, ari nacyo ngo cyateraga abagore benshi kubyarira mu ngo, bikabazanira ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu.
Aragira ati “ubu buryo magirirane bwo kudufasha kwivuza, butuma twiteza imbere, kuko tutakirwara ngo duhere iwacu, ahubwo twihutira kwivuza.” Asaba buri munyarwanda kwihutira kuba umunyamuryango wa Mituweli, kubera ibyiza n’akamaro byayo.
Ishami rya Pansiyo
Mugenzi Anthere aganira n’ikinyamakuru Umwezi, avuga ko mu bigo yakoreye yasanze hari kimwe kitamutangiye imisanzu y’ubwiteganyirize kandi cyaramukataga amafaranga ya buri kwezi.
Aragira ati “Maze usobanurirwa inzira nanyuramo ngo icyo kibazo gikemuke, kandi ngiye kuzikurikiza.”
Ikindi abagana aho RSSB ikorera mu Imurikagurisha basobanurirwa, ni ikirebana n’ubwiteganyirize ku bushake, aho uwigeze kuba mu bwiteganyrize butegetswe, akaza kureka umurimo yahemberwaga, ashobora ku bushake bwe, gukomeza kwiteganyiriza mu ishami rya Pansiyo. Ubu bwiteganyirize ntibuheza abikorera, batigeze mu bwiteganyirize butegetswe, iyo batarengeje imyaka 50 y’amavuko.
Usaba kuba muri ubu bwiteganyirize, agomba gutanga umusanzu wa 6% by’umushahara yigenera buri kwezi. Ku muntu wigeze kuba mu bwiteganyirize butegetswe, umuhahara ubarirwaho umusanzu, ntushobora kujya munsi y’umushahara fatizo kandi ntushobora kurenga 130% by’umushara we wa nyuma wabariweho umusanzu. Uwo mushahara kandi ntushobora kwiyongera birenze 30% buri gihe cy’imyaka itatu.
Naho ku muntu witeganyiriza ku bushake atarigeze aba mu bwiteganyirize butegetswe, umuhahara ubarirwaho umusanzu ntushobora kujya munsi y’umushahara fatizo, kandi ntushobora kwiyongera birenze 30% mu gihe cy’imyaka itatu.
Ibisabwa abiteganyiriza ku bushake: uwigeze kuba mu bwiteganyirize butegetswe akaba afite numero, asabwa kuzuza urupapuro akura ku ishami rya RSSB no gutanga Kopi y’Indangamuntu ye (ID), mu gihe utarigeze aba mu bwiteganyiriz we asabwa kuzuza urupapuro akura ku ishami rya RSSB; Icyemezo cy’amavuko no gutanga Kopi y’indangamuntu (ID).
Abanyarwanda baba mu mahanga, nabo ntibahejwe mu muri iyi gahunda yo kwiteganyiriza ku bushake. Kwiyandikisha bikorwa kuri interineti binyuze ku ubuga rwa RSSB (www.rssb.rw ). Mu gihe usaba yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba umunyamuryango, ubusabe bwe busubizwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi.
Ikindi ni uko imisanzu itangwa hakurikijwe agaciro k’ifaranga ku ioko mu Rwanda. Amafaranga yose yiyongeraho mu kohereza imisanzu binyuze muri banki, yishyurwa n’umunyamuryango.
Nk’uko bikomeza bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishami rya Pansiyo muri RSSB, kumenyekanisha umusanzu bikorwa n’umunyamuryango bitarenze kuwa 15 z’ukwezi gukurikira ukwezi umusanzu watangiwe. Umusanzu udatangiwe igihe, ntabwo wakirwa keretse igihe habaye impamvu yumvikana, kandi igasobanurwa neza. Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, kizaha umunyamuryango uburyo bwo gukurikirana uko imisanzu ye itangwa.
Uretse ubwiteganyirize ku bushake, RSSB inabasobanurira abayigana aho mu Imurikagurisha, ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ko ari uburyo abagore bakorera umushahara, bahabwa ikiruhuko cyo kubyara bahembwa umushahara wose. Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe Maternite, ubu bwshingizi bugamije guha umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara uburenganzira ku kiruhuko cy’ibyumweru 12 ahembwa umushahara we wose.
Iryo shami rikomeza ritangaza ko ubwiza bwaryo ar ukoumugore abona ikiruko gihagije, bityo akagira umwanya uhagije wo kugarura imbaraga, konsa umwana no kumwitaho, bityo umwana agakura neza. Ikindi ni guhembwa umushara we wose, no guhembwa umushahara w’ukwezi kumwe kw’inyongera mu gihe bibaye ngombwa ko yongererwa ikiruhuko cyo kubyara.
Kugira ngo umugore ahabwa amafaranga y’ikirhuko cyo kubyara, ubu buyobozi busaba ko agomba: kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara; kuba yaratanze imisanzu nibura y’ukwezi kumwe kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara; kwerekana icyemeo cyo kubyara.
Umusanzu ufasha abagore bari mu kiruko cyo kubyara utangwa n’abakozi bose bagengwa n’itegeko ry’umurimo; abakozi bose bagengwa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta; abagenga na Sitati zihariye zemewe n’amategeko. Uwo musanzu utangwa, ungana na 0.6 % by’umushahara mbumbe w’umukozi havuyemo amafaranga y’urugendo n’andi yose ahabwa yishyurwa ibyo yemerewe mu kazi. 0.3% atangwa n’umukozi na 0.3% atangwa n’umukoresha.
Amafaranga agenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ni ukuvuga imishahara y’ibyumweru 12 yishyurwa n’umukoresha. Iyo ikiruhuko cyo kubyara kirangiye, umukoresha asaba RSSB gusubizwa amafaranga ahwanye n’ibyumweru bitandatu, bya nyuma by’ikirukuko cyo kubyara.
Icyo umukoresha asabwa, ni ukwiyandikisha no kwandikisha abakozi, kumenekanisha imishahara no kwishyura imisanzu; gusaba gusubizwa amafaranga y’ibyumweru bitandatu bya nyuma, yishyuye umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara. Igihe ntarengwa cyo gusaba amafaranga asubizwa umukoresha, ni amezi atandatu.
Bimenyimana Jeremie