Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza no kugaragariza abaturage ibibakorerwa, Akarere ka ka Nyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako kagaragaje uko imihigo yo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 yeshejejwe n’ibiteghanyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017-2018.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bugaragaza bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho bigahindura ubuzima bw’abaturage n’imbogamizi zagaragaye kugirango zirusheho kuvugutirwa umuti urambye mu rugamba rw’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko ibikorwa byinshi byagezweho ku bufatanye bw’abaturage , abajyanama, abafatanyabikorwa mu iterambere ku rwego rw’akarere, agasaba abaturage n’abafatanyabikorwa gikomeza gukorera hamwe.
Agira ati, “Ibyagezweho mu mihigo ni ukubera uruhare ntagereranywa rw’abaturage, abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa bagaragaje mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017. Turabibashimira kandi tubibutsa ko iterambere ry’igihugu rishigiye ku muturage, dukwiriye kongera ingufu zihagije mu mihigo y’ingo kugirango r]tuwubake u Rwanda twifuza.”
Inyubako Akarere ka Nyaruguru gakoreramo
Akomeza avuga ko abaturage bafite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imihigo, akaboneraho gusaba abashoramari gukomeza gushora imari yabo mu Karere ka Nyaruguru kuko gafite umwihariko ku bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, ibikomoka ku mashyamba n’buhinzi bw’icyayi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko mu mwaka wa 2016-2017, waru ufite ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda, 14.023.418.297 hakaba harakozwe ibikorwa bitandukanye kandi byinshi bitanga akazi ku baturage benshi n’ibihindura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage, naho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 hakazakorehwa angana na 14.030.850.480 Frw.
Mu rwego rw’uburezi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hatangiye kubakwa ibikorwaremezo birimo kubaka TSS ya Nyagisozi, kubaka ibyumba by’amashuri kuri GS ya Nyabimata, kuzuza amacumbi y’abarimu no kubaka icyumba cy’isomero n’ibyumba by’umukobwa.
Meya Habitegeko, Agira ati, “Mu gukora ibi bikorwa ,abaturage basaga 362 bahembwe amafaranga y’ u Rwanda asaga 53.217.400 kandi n’abana b’incuke n’abo mu bigo 10 byo mu Karere ka Nyaruguru bahabwa amata.
Mu gukemura ibibazo by’abaturage,Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru,Habitegeko François, avuga ko Akarere ka cyemuye ibibazo ku kigero cya 85.12% mu mwaka wa 2016-2017 kandi imanza zajyaga mu nkiko zikagabanuka kubera uruhare rw’abunzi ku rwego rw’Akagali n’umurenge. Bikaba byarashobotse kubera igamba zashizweho zo kubikemurira mu nteko z’abaturage kandi ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge bagafatanya kubikurikirana.
Mu gutunganya ibishanga, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko byatunbanyijwe binyuze muri VUP no gutanga ingoboka ku baturage batishoboye , abo baturage bakaba bakaba barahembwe amafaranga angana na miliyoni zisaga 900 ahabwa abaturage basaga ibihumbi 12.400, abafasha kubasha kwikura mu bukene.
Mu Rwego rw’ubuzima, hakaba harashyizweho gahunda zitandukanye zirimo kuboneza urubyaro, kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, ubukangurambaga mu gutanga MUSA n’ibindi bikorwa bitandukanye .
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga kandi ko mu mwaka w’imihigo 2016-2017, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru, JADF_Indashyikirwa, batanze amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni Magana abiri (1.200.000.000 Frw) yo kunganaira ingengo y’imari y’Akarere ka Nyaruguru bakoara ibikorwa bitandukanye mu by’ubuhinzi, uburezi,ubworozi, imiyoborere myiza, isiuku n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.
Mu mwaka wa 2016-2017, HPA (Heath Poverty Action), umushinga ufatanya n’Akarere ka Nyaruguru, mu byo wakoze hakaba harimo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa, gufasha abanyeshuri kwibumbira mu matsinda mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuzigama no gufasha ibigo by’amashuri 28 gutangira ibikorwa by’ubucuruzi hagamijwe guhanga imirimo. Abanyeshuri bagera ku bihumbi 28.232 bo mu bigo 28 by’amashuri abanza n’ayisumbuye n’ababyeyi 1.392 bakaba ari abagenerwabikorwa ba HPA (health Poverty Action) mu Karere ka Nyaruguru kandi ibi bikorwa bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.
Ibindi bikorwa by’uyu mushinga, ni ibyumba bifasha abana b’abakobwa hamwe n’ubwiherero 119 bwa ECOSSAN bwubatswe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa mu bikorwa by’isuku no gufunbira ubusitani bw’ishuri buhingwamo ibihingwa bitandukanye.
Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko bazakomeza gushishikariza abaturage gukunda umurimo kugirango bakomeze kwikura mu bukene no gushishikariza abashoramari gushora imari yabo ku Butaka Butagatizu bwa Kibeho.
Kagaba Emmanue,umwezi.net