Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Nyaruguru, bavuga kobashima icyumba cy’umukobwa aho abakobwa bagirwa inama kandi ugiye mu mihango mu buryo butuguranye akahifashisha.
Ababyeyi m’abarezi, ku bufatanye n’ubuyobozi m’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru, bishyize hamwe ngo bashake umuti w’iki kibazo. Bashyiraho icyumba cy’umukobwa kugira ngo abana b’abakobwa bamenye uko bitwara mu bwangavu bwabo.Mu
Mu bigo by’amashuri bigera kuri 28 byo mu mirenge irindwi mu Karere ka Nyaruguru, hamaze kubakwa icyumba cy’umukobwa kirimo n’ibyangombwa byose bifasha umukobwa wagiye mu mihango kwitunganya n naho ashobora kuruhukira.
Abana bi kuri GSS Nkakwa-Nyagisozi
“Icyumba cy’umukobwa nacyungukiyemo byinshi ngasobanuza ibyo nibwiraga nkacyifashisha iyo ngiye mu mihango, bigatuma nkurikirana amasomo nta kibazo.”
Uyu ni umwe mu bana b’abakobwa wiga kuri GS Nkakwa.”
Uyu mukobwa akomeza avuga ko ashima HPA (Health Poverty Action) yubatse iki cyumba kuko haba harimo umwarimu bita Shangazi ubafasha akabasobanurira aho yamubwiye ko abavuga ko umukobwa akira ibiheri byo mu maso ari uko aryamanaye n’umuhugu atari byo kandi akabigisha uko b agomba kwitwara birinda ibishuko by’abagabo n’abasore bashaka kubajyana mu ngeso z’ubusambanyi, akababwira uko gomba kwitwara neza bitegurira ejo heza hazaza
Agira ati, “Umunsi wa mbere njya mu mihango nari ku ishuri, numvaga binteye isoni, nkumva ko ngomba gutaha ari uburwayi nahuye nabwo, ariko ngeze hariya mu cyumba Shangazi yaranyakiriyre angira inama ndaruhuka, anyereka uko nitunganya nsubira mu ishuri ndiga nta kibazo”.
Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri rya Nkakwa, bishimira icyumba cy’umukobwa cyashyizweho, bakavuga ko bifasha abana babo gusobanukirwa byinshi ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ingeso mbi.
Umwe muri aba babyeyi, uturiye iri shuri rya Nkakwa, avuga ko umwana we w’umukobwa uhiga, yamubwiye ko iki cyumba bashyiriweho kibafasha byinshi aandi iyo atashye hari ibyo amusobanuza n nk’umubyeyi we akamugira inama ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ingeso mbi zishobora gutuma ajya mu busambanyi”.
Umwarimu ushinzwe icyumba cy’umukobwa kuri GS Nkakwa, Mukanziza Jeannette, avuga ko mu kwezi yakira abakobwa bagera kuri 15 barimo ababa bagiye mu mihango n’abandi baje gusobanuza ibyo bifuza kumenya ku buzima bw’imyororokere.
Agira ati, “Ibibazo bahura nabyo ni ukujya mu mihango bibatunguye bafite ibibazo by’ububabare bwo mu nda cyangwa kudasobanukirwa n’ibibabayeho. Icyo byakemuye ni uko nta mwana uheruka gutwara inda itateguwe cyangwa ngo agire ipfunwe ryo kuza ku ishuri kubera kujya mu mihango”.
Akomeza avuga ko mu myaka ishize, ku kigo cy’amashuri habonekaga abana batwara inda zitifuzwa ariko muri uyu mwaka w’amashuri nta mwana n’umwe urahura n’icyo kibazo akemeza ko ahanini biterwa n’inama babagira muri icyo cyumba.
Nshimiyimoana Jean Claude, Umuyobozi wa Health Povert Action mu rwego rw’Igihugu, avuga kousibye icyumba cy’umukobwa, umushinga HPA wafashije ibyo bigo by’amashuri kubaka ubwiherero bufite isuku (ubw’abahungu n’ubw’abakobwa).
Ati, “Dukagurira abana kandi gukangurira bataye ishuri kurigarukamo, ababyeyi baganira n’abarimu ndetse n’abayobozi kugira ngo ikibazo cyatumye bavamo gishakirwe umuti n’ibindi by’umwihariko bituma abana b’abakobwa biga neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko icyumba cy’umwana w’umukobwa kimaze kugera mu bigo by’amashuri bigera kuri 28 byo mu mirenge irindwi ku nkunga y’umushinga Health Poverty Action (HPA), kandi bafite gahunda yo kubigeza mu bigo byose kubera ko bitanga umusaruro mwiza.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net