Amakuru

Nyuruguru : Diaspora nyarwanda muri Canada yatangiye abaturage 947 ubwisungane mu kwivuza

  

Mu rwego rwo gushyikigira imibereho myiza, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada batangiye  bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagera kuri  947 ubwisungane mu kwivuza

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kibeho I Nyarutovu,   cyitabirwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubw’Akarere ka Nyaruguru .

Mutezintare Joachim, Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Canada akaba akomoka  mu kagari ka Coko umurenge wa Cyahinda,Akarere ka Nyaruguru,   avugako mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko uretse gutanga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage   bazakomeza gukora n’ ibikorwa bigamije gutera  inkunga gahunda ya Girinka.

Agira ati, “ igitekerezo cyo  kuzirikana abaturage bacu twabikomoye   ku  mpanuro zitangwa na Perezi wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul   iyo yasuye abanyrwanda baba mu mahanga.”

Mutezintara Joachim atanga  ikarita ya mituweli

Akomeza avuga ko we (Mutezintare), avuka muri Aka karere ka Nyaruguru,  hanyuma ubwo  yari ahari uwaka ushize amenyako hari abaturage bakeneye kubona ubwisungane mu kwivuza. Asubiye muri muri Canada agenda yishyuriye abaturage 120 gusa agezeyo abigeza  kuri bagenzi  be  kugira  bakusanye umusanzu utubutse.

Uyu munyarwanda, ashikashikari za abaturage  bahawe ubu  bwisungane kubukoresha ariko kandi nabo   bagaharanira kwigira  no kwishakamo ibisubizo.

Aba banyarwanda baba muri Canada bafite gahunda yo gutera inkunga politiki ya Girinka munyarwanda yatangijwe na nyakubahwa perezida wa Repubulika bagabira abatishoboye kugira ngo babone amata ndetse n’ifumbire .

Abaturage bashyikirijwe ubu bwisungane mu kwivuza bavugako bashima ubuyobozi bw’igihugu butsura umubano mwiza n’amahanga  hagamijwe kongera ishoramari ndetse n’ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi  wungirije  w’Akarere ka Nyaruguru,  ushinzwe ubukungu, Bisizi Antoine , ashima   abanyarwanda bari mu gihugu cya Canada ashima abagize iyi diaspora, anabasaba    gukomeza ibikorwa by’ishoramari mu buhinzi bw’icyayi  n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Akomeza avuga ko  ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwakira abantu benshi baje mu ngendo nyobokamana ariko ibikorwaremezo byo kubakira  bikaba bidahagije, agasaba ko  hakwiriye gushorwa imari mu bikorwa byo kubaka amahoteri  yo gucumbikira  abagenderera ubutaka butagatifu.

 Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM