Mu rwego rwo gushyikigira imibereho myiza, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada batangiye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagera kuri 947 ubwisungane mu kwivuza
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kibeho I Nyarutovu, cyitabirwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubw’Akarere ka Nyaruguru .
Mutezintare Joachim, Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Canada akaba akomoka mu kagari ka Coko umurenge wa Cyahinda,Akarere ka Nyaruguru, avugako mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko uretse gutanga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage bazakomeza gukora n’ ibikorwa bigamije gutera inkunga gahunda ya Girinka.
Agira ati, “ igitekerezo cyo kuzirikana abaturage bacu twabikomoye ku mpanuro zitangwa na Perezi wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul iyo yasuye abanyrwanda baba mu mahanga.”
Mutezintara Joachim atanga ikarita ya mituweli
Akomeza avuga ko we (Mutezintare), avuka muri Aka karere ka Nyaruguru, hanyuma ubwo yari ahari uwaka ushize amenyako hari abaturage bakeneye kubona ubwisungane mu kwivuza. Asubiye muri muri Canada agenda yishyuriye abaturage 120 gusa agezeyo abigeza kuri bagenzi be kugira bakusanye umusanzu utubutse.
Uyu munyarwanda, ashikashikari za abaturage bahawe ubu bwisungane kubukoresha ariko kandi nabo bagaharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Aba banyarwanda baba muri Canada bafite gahunda yo gutera inkunga politiki ya Girinka munyarwanda yatangijwe na nyakubahwa perezida wa Repubulika bagabira abatishoboye kugira ngo babone amata ndetse n’ifumbire .
Abaturage bashyikirijwe ubu bwisungane mu kwivuza bavugako bashima ubuyobozi bw’igihugu butsura umubano mwiza n’amahanga hagamijwe kongera ishoramari ndetse n’ibikorwa by’iterambere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru, ushinzwe ubukungu, Bisizi Antoine , ashima abanyarwanda bari mu gihugu cya Canada ashima abagize iyi diaspora, anabasaba gukomeza ibikorwa by’ishoramari mu buhinzi bw’icyayi n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Akomeza avuga ko ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwakira abantu benshi baje mu ngendo nyobokamana ariko ibikorwaremezo byo kubakira bikaba bidahagije, agasaba ko hakwiriye gushorwa imari mu bikorwa byo kubaka amahoteri yo gucumbikira abagenderera ubutaka butagatifu.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net