inkuru nshya

Mvura nkuvure umuti wu bumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda

Onesphore Rwaje Umushumba w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda aravuga ko gahunda ya “Mvura nkuvure” imaze kuba umuti mu komora abanyarwanda ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
Muri ikigihe Abanyarwanda muri rusange bafite ibikomere bitandukanye batewe na Jenoside yakorewe abatutsi, hanyuma y’uko hagaragare ko ibikomere byatewe na Jenoside byasaritse imitima y’abanyarwanda ari abayikoze ndetse n’abayikorewe hagiye hashyirwaho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda kuva mu bwigunge ndetse hashyirwaho n’uburyo bwo kunga Abanyarwanda , zimwe muri gahunda zashyizweho ni gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangirijwe mu cyahoze ari perefegitura ya Byuma ubu ya hindutse intara ya Gicumbi kugeza ubu ikaba imaze gufasha abatari bake mu Banyarwanda .


Onesphore Rwaje unayobora Umuryango wa CBS( Community Based Sociotherapy) asobanura gahunda ya mvura nkuvure agaragaza ko imaze kuba umuti ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima ati “ Mvura nkuvure ni uburyo bwo kubaka amahoro arambye, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ibyo bintu birajyana kuko ari byo bigize umuntu”.
Iyi gahunda kuva muri 2005 yari mu bice bitandukanye by’amajyaruguru ari naho yatangirijwe gusa nyuma ikaba yarahindutse umuryango Nyarwanda aho abanyarwanda bahura mu matsinda bakaganira ku bibazo bitandukanye
Ku Ruhare rwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Fidel Ndayisaba avuga ko ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge ,ibi kandi bikaba ngo ari iby’igihe kirekire . Aha agira ati “ Ni uko ubu tukiri mu kiciro cya mbere cy’abanyarwanda bahuye na Jenoside bagifite binshi byo kuvuga ,bagifite byinshi bibaremereye ,hari abafite intimba hari abafite ipfunwe hari n’abagifite inzika”.

Fideli Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bigaragaza ko biri hejuru ya 90% gusa hakaba hakiri inzira ndende ngo Abanyarwanda bagere ku bwiyunge bwuzuye bitewe n’ibisigisigi bya Jenoside bikiri mu bo yagizeho ingaruka.
Carine Kayitesi
Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM