Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, Mme Musabyemariya Domithille , aributsa abaturage ko bakwiye kwita ku buzima bwabo bishyura ubwisungane mu kwivuza bw’imiryango.
Ibi yabivuze ubwo hanatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza mu karere hose. Ku rwego rw’Akarere iki cyumweru kikaba cyatangiriye mu murenge wa Musheri. Abaturage barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho y’ubwisungane kugira ngo bivuze badahenzwe kandi ubu bwisungane bugahera mu muryango; aho abagize umuryango basabwa kwishyura umusanzu bagendeye ku cyiciro cy’ubudehe uwo muryango urimo.
Musabyemariya aganiriza abaturage
Ibi ni mu gihe kandi servisi z’ibyiciro by’ubudehe ndetse no kongeresha agaciro amakarita y’ubwisungane mu kwivuza byegerejwe abaturage ubu bikaba bikorerwa ku kagari.
Abaturage kandi bibukijwe ko uretse umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kimwe n’amafaranga yo kugura ikarita y’ubwisungane-ku wayitaye- nta kiguzi kindi cyakwa ushaka izi servisi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Mme Musabyemariya Domithille akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abayobozi ku nzego zose guha abaturage servisi nziza.
Abaturage batagira ubundi bwishingizi barasabwa kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko bidakwiye ko hagira uhanirwa kutishyura cyangwa kubuza abandi kwishyura ubwishungane mu kwivuza kandi bugamije kurengera ubuzima bwabo.
Muri iyi nteko rusange kandi abaturage bakanguriwe kugira isuku no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kugira umwanya wo gukora ibibateza imbere nta ndwara cyangwa umutekano mucye.
Kagaba Emmanuel