Amakuru

Indimi ebyiri mu buyobozi bw’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda

Mu buyobozi bw’Ihuriro ry’abavuzi gakondo rizwi nka AGA Rwanda Network, ubu haravugwamo  icyo abanyarwanda bakunze kwita indimi ebyiri zishingiye ku  bwumvikane buke aho bamwe bashinja abandi imikorere idahwitse.

Ibi bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi, uwitwa  Umubyeyi Jolly, Visi Perezida wa  2 w’Ihuriro  ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (Aga Rwanda Network) yandikiye Minisitiri w’Ubuzima, tariki ya 19 Nzeli 2017, agaragaza imikorere idahwitse muri iri huriro itewe  n’uwitwa Gagarana Daniel, Perezida waryo.

Gafaranga Daniel, Perezida wa AGA Rwanda Network

Agira ati, “Hari ibarura rytaguwe mu ibanga hamwe n’abo yita ko ari abajyanama be yishyiriyeho ku nyungu  bwite rikazatangira kuva  tariki ya 17 kugeza  kuya  20 Ukwakira 2017 kandi buri munyamuryango uri mu ihuririro akazaja atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu na bitatu (63.000 Frw), ibi bikaba byaravugiwe mu nama  yaberere muri sale ya St François d’Assise ku Kicukiro  ihagarariwe mu turere twose tw’igihugu.”

Akomeza avuga ko Gafaranga Daniel, Perezida wa Aga Rwanda Network yatse abavuzi gakondo batari bake amafarnga ibihumbi 20 kuko Minisiteri y’ubuzima  yari yabafungiye amavuriro kubera kutagira ibyangombwa bitangwa nayo (MINISANTE), akaba yarayabatse avuga ko agiye kubaha icyangombwa  cya MINISANTE kibemerera  gushing amavuriro, abasaba ko ayo mafaranga  bayashyira kuri konti (compte) y’Ihuriro iri muri Banki y’Abaturage BPR ariko aza gushyirwa kuri konti itari iy’Ihuriro.

Umubyeyi Jolly, avuga kandi ko hari akazu kagaragara mu ihurir ry’abavuzi gakondo mu Rwanda,kutubahiriza uburinganire,  guhidura abayobozi batowe n’inama rusange uko yishakiye (Gafaranga) ashyiraho abo bahuje imyemerere y’idini ry’abadivantisiti agamije inynugu ze bwite, kutubahiriza gahunda za Leta no kuba ibiro by’ihuriro biri mu nzu abamo.

Umubyeyi Jolly, Visi Perezida wa 2

Gafaranga Daniel, ku ruhande rwe, avuga  ko uretse no kuba ibyo Umubyeyi  Jolly avuga nta shingiro bifite ari ibihuha atari no mu buyobozi bw’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo  nka Visi Perezida  wa 2 nkuko abyiyita kuko ntawamushyizeho  mu gihe Umubyeyi nawe avuga ko ari mu bashyizeho Gafaranga.

Gafaranga avuga kandi ko Umubyeyi Jolly, utuye mu Mujyi wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare. atari umuvuzi gakondo kuko  ari mu bazwi  nk’Abarangi kandi uburyo bakoresha mu kuvura butemewe na minisiteri y’Ubuzima ndetse  no mu mategeko abagenga bakaba batemewe kubera imikorere yabo idasobanutse mu kuvura abantu. Gusa, Kajongi Jean Bosco, Perezida w’abarangi mu Rwanda, avuga ko Umubyeyi Jolly azwi nk’umurangi kandi n’ibyo akora bakaba babizi.

Ku byerekeranye n’amafaranga bivugwa ko yatse abavuzi gakondo  bakagenda bayashyira kuri konti itari iy’ihuriro, Gafarang avuga ko  atari ibyo. Mu nyandiko( Fotopi)  igaragaza uko amafarangyagiye ashyirwa    muri BPR kuri konti izwi  ko atari iye ku igiti cye.  (historique)twahawe na gafaranga igaragaza uko bamwe bagiye bashyiraho aya  mafaranga kuri konti 544378852010181. Ku byerekeranye no kuba aba mu nzu akoreramo, avuga ko byose ari inyungu z’ihuriro hagamijwe kwirinda amafaranga y’ubukode.

Gafaranga Daniel agira ati, “nta mafaranga twigeze twaka abanyamuryango tutabyumvikanyeho, turabivugana kandi ibikorwa byose baba bizi, kuko hari ugutegura amanama, kugura ibikenewe n’ibindi. Turasaba abanyamuryango gushaka icyateza imbere umwuga wabo bakirinda uwari wese washaka kubateranya kandi ndasaba ko abafite imyunvire mibi bayireka bakima amatwi abakwirakza ibihuha kuko ari ugusebya umwuga wabo.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM