Kuri uyu wa kane taliki ya 5 ukwakira 2017,u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamabahanga w’Umwarimu ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Umwarimu ushoboye,inkingi y’ireme ry’uburezi’’Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Ngarama aho abarezi b’ibigo bitandukanye bahuriye hamwe bakishimira umusaruro bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 bafata n’ingamba za 2017/2018.
Mu bikorwa byaranze uyu munsi birimo imbyino n’imivugo birata ireme ry’uburezi bw’u Rwanda ndetse bamwe mu barezi bishimira ibyo umwuga wabo umaze kubagezaho.
Ntabakirabose Gilbert, ahabwa ibihembo
Ntabakira bose Gilbert, ni umwarimu ku ishuri rya VTC Ngarama wabaye indashyikirwa mu bikorwa by’uburezi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, akaba yahembwe na REB ibihembo birimo laptop, modem n’icyemezo cy’ishimwe (Certificate)
Uyu mwarimu avuga ko yishimiye ibi bihembo kandi bizamufasha gutegura amasomo yifashishije ikoranabuhanga.
Intumwa ya REB Dr.Michael Tusiime Rwibasira witabiriye umunsi mpuzamahanga w’umwarimu mu karere ka Gatsibo yashimiye abarezi uruhare bagira mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda akangurira abarezi kudacogora kwiyongera ubushobozi bagana amashuri makuru cyane cyane yigisha uburezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene avuga ko Leta itazatezuka mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’umwarimu muri rusange.
Abarezi biyemeje kuba imbarutso y’iterambere ry’Akarere batanga uburezi bufite ireme.
Kagaba Emmanuel