Amakuru

Nyakigando : Inkwi zibona umugabo zigasiba undi

Abaturage bo mu Kagali ka Nyakigando, umurenge wa Katabagemu,Akarere ka Nyagatare, amarira ni yose kubera kubura ibicanwa. Bavuga ko inkwi zibona umugabo zigasiba undi kuko ubonye ibyo guteka abura ibicanwa.

“Nubwo ibyo kurya bihagije mu miryango bitoroshye kubibona muri iki gihe , kubura inkwi kandi ufite ibyo guteka ,ni ikibazo kidukomereye kandi ntagisubizo gifatika cy’ uko bizakemuka.” Uyu ni Mukamana Devota,ufite uburiro (restaurant) mu Gasanteri ka Nyakigando muri uyu murenge wemeza ko hari abafite ibyo kurya ariko bashobora kubura kubera kubura inkwi zo kubiteka. Ati “kubona inkwi nkoresha hano mu kazi kanjye, birangora cyane, nk’ubu nazizaniwe n’abanyamagare. Ngiye kubishyura ibihumbi 3500 kandi nabwo baba bazivanye kure. Abaturage bo ni ukwirirwa babunga mu bihuru no mu mirima bashaka ibikenyeri, amashara, batoragura ahantu hose.” Ibyo byose bigaterwa nuko muri ibice nta biti bihaboneka ibyo bigatuma inkwi zihabonetse zihenda cyane.

Umukecuru Mukamisha Ruth, utuye mu mudugudu wa Rebero, ahamya ko kugura inkwi bihenze kurusha ibiribwa kandi gukoresha amakara bikaba bitoroshye kuyigondera kuko ataboneka hafi. Nkurunziza David, uzengurukana inkwi yatoraguye hirya no hino mu baturage, avuga ko agenda arimbura ibishyitsi by’ibiti aho amashyamba yahoze cyane cyane ko aka gace kahoze ari pariki, akagenda azigurisha gutyo mu bushobozi buke bwa benshi bakabona inkwi zo gutekesha ariko bakaramuka. Agira ati,“nkurikije uko bimeze, ikibazo cy’inkwi zo gucana gihangayikishije abaturage benshi keretse abishoboye bagura imifuka cyangwa aho bagiye bakayagura.”

Akomeza avuga ko igisate cy’igiti iyo kibonetse ari amafaranga 300 kandi icyo gisate kitahisha ibishyimbo nk’ibiro bibiri. Yongeraho ko ikibazo cy’inkwi kirushaho kuba ingorabahizi muri Katabagemu cyane cyane mu gihe cy’imvura nubwo kuboneka kwayo bisigaye ari ingume.

Bacana ibibonetse byose

Urubuga nkoranyambaga paxpress.rw dukesha iyi nkuru, ruvuga ko kubera ko muri uyu murenge n’inkengero zawo bamaze gusarura ubu bakaba bitegura itera ry’ibishyimbo, ibikenyeri, amashara, n’utundi duti duto two mu bikumba nibyo bacana kuko ari byo babona.

Umurungi Jeaninne, ashimangira ko guteka muri ubu buryo bibangamye kubera imyotsi kandi kubikoresha bikaba bisaba kuba ufite izo nkwi nyinshi kandi ukaba hafi kugira ucungane nazo kuko no kugurumana kwazo bishobora gutwika inzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Katabagemu, Ndamage Andrew, avuga ko ikibazo cy’ibicanwa gihangayikishije cyane cyane ko aha hahoze hari ishyamba rya Pariki ubu ritakiriho. Agira ati,“urebye intara y’iburasirazuba nta mashyamba uretse Pariki. Turashishakiriza abaturage bacu bishoboye kureba uko bakoresha gaz, abandi bakazubaka, abafite aho batera amashyamba bakayatera ariko kandi bagomba kumemya kubungabunga ibidukikije.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM