Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera, baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza bakavoma amazi mabi nk’ayo mu bishanga atuma barwra indwara ziva ku mwanda.
Kantarama Merciana, atuye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabutare,avuga ko batuye hejuru ku musozi bakaba bakora urugendo bamanuka ku musozi bagiye kuvoma kuko nta mazi bigeze begerezwa. Agira ati, “ dukora urugendo rw’ibimetero hafi 2 tujya kuvoma amazi meza ubundi tukavoma ibishanga kuko amasoko (amariba) aba ari kure tukaba twaraciye ukubiri n’ikibazo cy’amazi meza kandi twizezwaga ko tuzegerezwa ibikorwa remezo by’amazi meza.”
Undi muturage wo mu Kagari ka Ruyange, avuga ko bafite ikibazo cy’amazi meza, bigatuma bahorana umuze kubera isoko y’ubuzima igenda ibisoba. Agira ati, “abana bacu bibasaba kuzinduka saa kumi z’igicuku bajya kuvoma amazi meza kugira ngo nibura baze bajye ku ishuri, ibyo bikabatera gukererwa kandi nta kundi twabigenza kuko nta handi bakura amazi meza badakoze urugendo.” Akomeza avuga ko ikindi kibateye impungenge ari uko bakomeje kwibasirwa n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi arimwo umwanda, bikabatera kudindira mu iterambere kubera indwara za hato na hato bakayanywa kubera kuko nta kundi bagira. Yemeza ko hatagize igikorwa abana babo bakomeza kugirwaho ingaruka zirimo imikurire mibi kubera gukoresha aya mazi mabi .
Ruhanamirindi Jacques, utuye mu Kagari ka Ruyange, ashimangira ko kutagira amazi meza bituma bagira ingaruka kubera kurwara inzoka zo mu nda zibatera indwara . Agira ati, “Nyamara, ntitwahwemye kubwira ubuyobozi iki kibazo bukatubwira ko burimo bugishakira igisubizo ariko amaso yaheze mu kirere batubwira ko bizakorwa kuko bariho bashaka uburyo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeru ,buvuga ko iki kibazo kizwi ariko kizavugutirwa umuti, amasoko (sources) agakorwa neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Nzeyimana Théogène, avuga ko kirimo kuvugutirwa umuti. N’inzego zibishinzwe, abaturage bakaba basabwa gutegereza bagafata neza amasoko basanzwe bakoresha.
Agira ati, “ Ni amikoro make y’ubuyobozi,aho batuye ni mu misozi miremire ntibyoroshye kuhabona amasoko n’uburyo bwo kuyahageza, gusa hari icyizere ko amazi meza yabagezwaho mu gihe cya vuba ubushobozi bubonetse.”
Aba baturage bavuga ko icyizere cyo kuzabona amazi meza babona kiri kure kandi buri gihe babyibutsa ubuyobozi. Ntiguriwa Charles , umuturage w’Akagari ka Ruyange, avuga ko bamaze igihe barwara indwara ziterwa no kunywa amazi mabi ariko ubuyobozi bw’akagali ka Kabutare, bubakangurira kujya bayateka bakoresha mu gihe batarabona ameza. Ati, “Nyamara ikibazo cy’amazi mu murenge wa Cyeru, ni ingume kuko n’ahari nk’isoko ya Nyamirembe, abaturage baba bayabyiganiraho, bayarwaniraho. Kubera ko amazi aba atari meza twarwara bikitirirwa umwanda nyamara tutawufite, n’ubwo dufite uturima tw’igikoni abana bagaburirwa neza ariko bamwe bagaragarwaho indwara nk’impiswi n’inzoka kubera gukoresha amazi mabi.
Ubuyobozi bw’umurenge bukomeza buvuga ko icyo kibazo bakizi kandi nubwo hari imbogamizi z’imiterere y’akarere ndetse n’ubushobozi, icyo kibazo kiri no muri gahunda y’iteganyabikorwa ry’umwaka utaha ndetse no mu myaka 5 iri imbere, ku buryo bazahera ku gutunganya amasooko y’amazi ahari kuko ariyo atanga amazi ku buryo bwihuse. Iki kandi ngo ni uko kubufatanye n’izindi nzego bazakomeza gushaka uburyo bwo kugikemura ku buryo burambye bakegereza amazi abaturage.
Nizeyimana ati, “Mu iteganyabikorwa ry’umwaka utaha no mumyaka 5 iri imbere bakigarutseho, ariko bashyize imbere, twagitanze nk’ikibazo cya mbere cyiri muri uyu murenge , ayo masooko niyo tuzaheraho dusana kuko atanga amazi byihuse. Ikibazo cyo cyirahari turakizi tuzakomeza dushaka uko twagikemura kandi biri vuba.”
Urubuga nkoranyambaga paxpress.rw dukesha iyi nkuru ruvuga ko nubwo ubuyozozi buvuga ko hari icyo buri guteganya gukora hari aho abaturage bavugako bwirengagiza ibyo bakeneye. Maniragaba Jean Baptiste ati, “Ibi duhora tubisaba ntibagire icyo babikoraho. Nta kintu kitakorwa usibye wenda ubuyobozi ku byirengagiza.”Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeru buvuga kandi ko akarere ka Burera kageze ku gipimo cya 80% mu kugira amazi meza.
Ni kenshi usanga abaturage bakangurirwa n’inzego zitandukanye gutura mu midugudu kugira ngo babashe kubona ibikorwa remezo ariko bikarangira abaturage bakoze urugendo rurerure basubira ahameze nk’aho bavuye mugihe baba bashaka nk’amazi n’ibindi bitandukanye.
Kagaba Emmanuel