Rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis aravugwaho gutuburira Leta mu masoko menshi agenda ahabwa, mu gihe Parike yakamukurikiranye itangaza ko yamubuze.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Umutungo wa Leta (PAC) iherutse guhata ibibazo Akarere ka Gatsibo ku ngingo zitandukanye zirimo gusesagura umutungo wa leta, harimo n’aho kishyuye amafaranga y’umurengera rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis.
N’ubwo ibi PAC yabikoze ariko, bimeze nka bimwe biba mu misango y’ubukwe bwa kinyarwanda, aho usabwa n’usaba bajya impaka, umwe avuga ko atatanga umugeni kubera impamvu iyi n’iyi usaba nawe akavuga ibye ndetse bakitabaza n’abatashye ubukwe, ariko bikarangira umugeni atanzwe.
Na PAC ni uko ibikora birangira ibisobanuro bitangwa n’abakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta ibyemeye ikanabiha umugisha, abanyereza umutungo bakikomereza, na Parike (Parquet) yakabakurikiranye ikibera mu ikinamico.
Ni muri urwo rwego kuwa 25 Nzeri 2017, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwitabye PAC, ngo bwisobanure ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta ryagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2015/2016.
Abadepite bemeza ko babonye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, isoko akarere ka Gatsibo katanze kuri sosiyete ikuriwe na Gacinya, muri iryo soko hagakoreshwa ibiciro bidasanzwe.
Amafi manini mu nyanja y’ubudahangarwa
Iryo soko ryari iryo gushyira amashanyarazi ku ishuri ryo mu Murenge wa Kabarore no gushyira amatara ku mihanda imwe yo mu karere karere ka Gatsibo.
Raporo igaragaza ko ipoto imwe y’igiti yaguzwe 2,600,000 Frw naho Cash power (mubazi y’umuriro w’amashanyarazi) ikagurwa 3,800, 000 Frw.
Si ubwa mbere uyu Rwiyemezamirimo agaragara mu manyanga, kuko abadepite bibukiranya ko sosiyete ya Gacinya, hari n’utundi turere yagiye ikoramo ikavamo ibikorwa bitarangiye, ahandi ikamburwa isoko cyangwa bigakorwa nabi. Batanze urugero rwo mu Karere ka Rusizi na Nyanza.
Mu karere ka Rusizi, bavuga ko yatsindiye isoko ajya kwishyuza miliyoni 240 Frw, ikigo gishinzwe amashanyarazi kigiye gukora igenagaciro ry’ibyakozwe rigaragaza ko bikwiriye miliyoni 10 Frw gusa. Ubanza uyu Rwiyemezamirimo afite ubudahangarwa mu gukora amanyanga, kuko uwakoze amakosa nk’ayo avugwa mu turere twa mbere, atakongera kubona isoko rya Leta.
Gacinya avuga ko biterwa n’imyandikire
Gacinya ahawe umwanya ngo asubize ku byo ashinjwa, avuga ko habaye ikibazo mu gukora inyandiko ipiganira isoko mu Karere ka Gatsibo, aho kwandika ko ipoto imwe bazayishyuza 260,000 Frw bandika 2, 600, 000 Frw, aha umuntu yakwibaza niba barabyanditse mu mibare gusa batarabyanditse no mu nyuguti.
Atanga urugero rw’aho bagombaga kwandika ko bazishyuza ibihumbi 500 Frw bakandika ibihumbi 50.
Aragira ati “Uburyo twakoresheje habayeho kwibeshya kubera ko twandikishaga intoki. Twagiye kubihindura ngo bandike ibihumbi 260 Frw nabwo hazamo kwibeshya, cash power bandika 3,800,000 Frw. Ni ikibazo cy’imyandikire y’imibare cyabayemo.”
Uwahoze ayobora Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko yasize mu Karere ke badakoresha intoki mu kwandika ngo cyeretse niba byarabaye ahavuye.
Akarere kemeza ko kamaze kwishyura amafaranga ye yose arangije imirimo ariko ko bagikurikirana iby’ibyo biciro.
Abadepite ntibishimira icyo gisubizo aho Perezida wa PAC , Nkusi Juvenal, avuga ko atumva uburyo bamwishyuye kandi harimo amakosa, byongeye raporo ikaba igaragaza ko hari inama bakoranye bagafata umwanzuro wo kubanza kubyigaho mbere yo kwishyura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere ka Gatsibo, abihakana, avuga ko iyo nama atazi aho yabereye n’ubwo abadepite bemeza ko bafite inyandikomvugo yayo.
Parike mu ikinamico
Nyirurugo JMV uyobora ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’ubukungu muri Parike (Parquet) y’u Rwanda avuga ko bagize amahirwe kuba babonye Gacinya mu nteko, akemeza ko bagerageje kumuhamagara ngo atange ibisobanuro ku makosa avugwaho ariko ntaboneke.
Aragira ati “Turamuhamagara ntiyitabe kuri telefone turamuhamagara ntiyitabe, ba nyakubahwa mubinyemereye twaza kujyana akajya kubazwa.”
Gacinya ahakana ko atanze kwitaba, ahubwo ngo bamwandikiye urwandiko rumugeraho rukerewe afite izindi gahunda, asaba abo bakorana muri sosiyete kwitaba nabo ntibajyayo.
Nyirurugo avuga ko bagiye gukomeza kubikurikirana, haba hari n’abandi babiri inyuma bagahanwa.
aha nanone umuntu yakwibaza niba Parike ifite ibyo ikurikiranye ho umuntu, kugira ngo imufate igomba kubanza gusaba uruhusa PAC
Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, atangaza ko mu gihe iperereza rikomeje, bari gushaka n’abakozi b’Akarere babigizemo uruhare bakaba bafatirwa ibihano bijyanye n’akazi.
Ibitumvikana muri iyi dosiye
Umuntu yakwibaza niba abashinzwe gutanga amasoko mu karere ka Gatsibo baratanze iryahawe Gacinya batabanje gufungura amabaruwa ngo barebe ibiciro birimo uko bingana.
Ikindi ni ukuntu Gacinya yishyuje ayo mafaranga yose, kandi avuga ko mu gupiganirwa isoko yibeshye mu kwandika imibare.
Niba byarakozwe, harimo uburangare bukomeye bw’abatanze isoko n’abishyuye, kuko bitumvikana ukuntu mubazi y’amashanyarazi yagura miliyoni zikabakaba enye, kandi igiciro cyayo kizwi.
Ikindi ni ikivugwa na Depite Kankera Marie Josée ko ubwo bajyaga gukurikirana icyo kibazo mu Karere ka Gatsibo bamubuze, bakabwirwa ko yari yagiye mu nama ya Rayon Sports.
Ibi kandi bigarukwaho na Nyirurugo Jean Marie Vianney ushinzwe gukurikirana ibyaha birimo iby’ubukungu muri Parike, wemeza ko bashatse Gacinya bakamubura.
Icyo umuntu yakwibaza ni aho bamushakiye, cyangwa inzego biyambaje izo ari zo, kuko Gacinya aboneka cyane cyane ku bibuga by’umupira w’amaguru mu gihe ikipe ayoboye ya Rayon Sports yakinnye.
Niba atari ikinamico cyangwa ubudahangarwa mu kunyunyuza imitsi y’abaturage, turacyakurikirana tuzamenya ikihishe inyuma y’ibi biciro bidasanzwe.
Ubwanditsi