Uncategorized

Ibiro bito by’imirenge bituma abaturage badahabwa serivisi nziza

Ubucucike bwa serivisi mu cyumba kimwe mu Mirenge inyuranye mu Rwanda, bituma abaturage batakirwa neza kandi byihuse. Ibi bitangazwa n’ abaturage batuye mu Murenge wa Gikondo, Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu murenge wa Gikondo, mu Mujyi wa Kigali, abaturage bagera kuri 25 biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bicaye ku ntebe itambitse muri koridori (cooridor). Abagore n’abagabo nabo bahagaze hafi y’umuryango umwe, bategereje guhabwa serivisi zinyuranye. Buri wese, yifuza ko mugenzi we adatinda mu biro kuberako amasaha yegereje igihe cy’ikiruhuko cya saa sita.
Aba baturage bavuga ko ibiro by’umurenge wabo ari bito, bigatuma mu cyumba kimwe, hatangirwamo serivisi nyinshi. Abaturage bagatonda umurongo ari benshi imbere y’umuryango umwe.

Murekezi Anaclet, umucuruzi muri uwo Murenge, ati “Aha hantu ubuyobozi bwacu bukorera ni hato, kandi natwe dukeneye kwakirwa twisanzuye, tutabyiganira ku rugi rumwe dusaba serivisi zinyuranye”.
Yongeyeho ko n’ intebe zo kwicaraho igihe babakiye, ari nke. “Mu biro by’ushinzwe imari n’ubuyobozi (DAF), bikomatanyije n’izindi serivisi ebyiri arizo: iz’utugari bakoreramo raporo zabo kubera ko haboneka umurongo wa Interineti, ndetse n’icungamutungo. Aha, hinjiramo abantu batatu icyarimwe, badafite aho kwicara, kandi ibiro aribito cyane”.

Mugenzi we Hellen Mwihoreze waruje gusaba ibyangombwa by’inzu, ashimangira ko no kubona aho bicara bisanzuye mu gihe bategereje kwakirwa ari ikibazo. Ati” Ibi biro ni bito kubera ko usanga twe twaka serivisi turi benshi kandi aho kwicara hakaba ari hato. Iyo umuntu aje, agasanga iyi ntebe bayicayeho, biba ngombwa ahagarara igihe kirekire nk’ isaha yose, ategereje ko agerwaho”. Yongeyeho ko kandi gukorera mu cyumba kimwe ari benshi ari yo ntandaro yo kutakirwa vuba, kandi neza.

Hellen Mwihoreze yibutsa ko muri iyo mikorere, ntabanga ry’akazi rihaba. Ati” Kuba umuntu yajya kwaka serivisi mugahurira mu cyumba kimwe muri batatu ku bayobozi batatu, n’ ibintu biba bibangamye, nta banga ry’akazi riba rigihari”.
Iki kibazo cy’ibiro bito by’imirenge, si umwihariko gusa w’umurenge wa Gikondo
No mu yindi mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, ubucucike bwa serivisi nyinshi mu biro bimwe bibangamira abaturage. Nko mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, serivisi y’ imibereho myiza y’abaturage ikomatanyije n’ iy’ ubuzima n’ isukura mu cyumba kimwe.

Ni nako bimeze mu Murenge wa Nyarugenge, aho serivisi y’ iterambere, amakoperative n’ ubucuruzi ikomatanyije n’ iy’ ubutaka n’ ibikorwarememezo mu gihe mu cyumba gikoreramo serivisi y’ imibereho myiza y’abaturage harimo na none iy’ amazi n’ isukura ndetse n’ iy’ uburezi.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ ubuyobozi mu Murenge wa Gikondo Hanyurimfura J.de Dieu avuga ko ibiro bakoreramo ari bito kandi bitajyanye n’ igihe. Yemeza ko kandi ibi bitaba imbogamizi ku baturage bonyine, ko nabo ubwabo bibagiraho ingaruka mbi mu buryo bwo kwakira ababagana.

Bwana Hanyurimfura ati”Muri iki cyumba, dutanga serivisi eshatu zinyuranye nk’ uko mubibona. Ubu urabona ko abantu baba babyigana kandi biratubangamiye.” A vuga kandi ko, ikibazo bakizi, ko kiri gushakirwa igisubizo. Ati” Nubwo bimeze gutya, hari ikirimo gukorwa. Natwe turateganya kubaka inyubako ijyanye n’ igihe umwaka utaha nk’ uko n’ indi Mirenge iri kubigenza, ndetse tukagura n’ intebe zihagije.”
Uyu muyobozi ahamya kandi ko nubwo hari akajagari mu guhabwa serivisi, bagerageza gushyira ibintu kuri gahunda.

Iki kibazo kigaragara no mu mirenge y’ icyaro

Niyodusaba J. Claude ukora muri servise y’ amashyamba n’ umutungo kamere mu murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’ Uburasirazuba, aravuga ko batanga serivisi zitandukanye ari batatu mu biro bimwe. Agira ati” Mu Murenge wa Kigina, dutanga serivisi eshatu mu cyumba kimwe, ari zo: ubuhinzi, ubworozi, n’ iy’ umutungo kamere n’amashyamba. Ibi biteza akajagari mu mikorere yacu. Mu cyaro ntabwo biba byoroshye. Ahanini usanga ibiro byacu biba ari bito, kandi ni ikibazo kiri hose”.

Urubuga nkoranyambaga Paxpress dukesha iyi nkuru, ruvuga ko atari mu murenge wa Kigina gusa, kuko no mu karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe naho iki kibazo cy’ ibiro bito kirahagaragara aho serivisi y’ irangamimerere na notariya ikomatanyije na serivisi y’ uburezi.
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyakoze ubushakashatsi muri 2013 bw’ Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’iki Ikigo, bwemeje ko mu nzego z’ibanze hakenewe kwagura ikikorwaremezo, harimo kongera no kwagura ibiro by’Imirenge n’utugari.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM