Umugabane wa Afurika wokamwe no kuba indiri y’ibibazo bitandukanye, birimo intambara z’urudaca zishingiye ku kwamburana ubutegetsi ku ngufu, cyangwa se abafashe ubutegetsi bakanga kuburekura, kubera ko baba bakoreshwa na ba Mpatsibihugu, kugira ngo inyungu zabo zidahungabana. Abo kandi baba barakoreshejwe n’abo ba mpatsibihugu amakosa akomeye. Ibi rero ibyo bikurura agasuzuguro ku bihugu bya Afurika, ari narworugamba rukomeye Perezida Paul Kagame ugamije gufasha Afurika kwigenga, ahanganye narwo.
Nyuma y’urugamba rutoroshye rwo guhagarika uutegetsi bubi bwakoraga jenoside, bugahambira ibyangushye buhungira muri Congo, Perezida Paul Kagame yahagurukiye urundi rugamba rukakaye rwo kunga abanyarwanda, uretse kuba bamwe barahemukiye abandi, barimo banitana ibisambo kuko basangraga ubusa, kuko igihugu cyari umusaka.
Urwo rugamba rwo kuzanzamura igihugu rucyambikana, ba bategetsi babi bari bamaze kwisuganya mu cuyahoze ari Zayire baba bagarukanye ubukana, basenya ibyari bimaze kubakwa cyangwa gusanwa, nk’amavuriro; amashuri; imihanda; n’ibindi bikorwa. Urwo rugamba narwo abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bararurwana, abo biyitaga Abacengezi, bamaze gutsindwa, basubira iyo bavuye bongera kwisuganya, noneho bakomeza iyo ntambara yabo bitwa FDLR, bakaba na n’ubu bagikukuza, n’ubwo bazi neza ko badashobora gutsinda kuko nta mpamvu ifatika bagaragaza ko barwanira. Urwo rugamba n’ubu rugikomeza rwaje kubyara urundi rwakuruwe na Raporo y’impuguke za ONU yaje kwitwa Maping Report ivuga ko ngo ingabo z’u Rwanda zakoze ubwicanyi bwakwitwa Jenoside buramutse bugejejwe imbere y’urukiko, ariko kuko ishingiro ryayo ryagerwa ku rushyi, kuko yatangaje ibyavuye mu ruhande rumwe gusa (FDLR), bene kuyikora ntibirirwa bakurikirana.
Ntabwo ariko abari bagamije guheza u Rwanda mu icuraburindi bacitse intege, bongeye guca ruhinganyuma, bakoresha Jean Louis Brugiere nawe ntiyabatenguha, ahagarukana impapuro mpuruza zigamije gufata Kagame ngo ajye kuburana ibyo guhanura indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana; uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira; n’abandi bantu bari bayirimo.
Kugira ngo ibi bigerweho, ba mpatsibihugu bashatse abanyarwanda, n’abanyamahanga bakoresha mu gukwirakwiza bkinyoma bagiye bahimba hieya no hino, maze abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barangwa n’ivangura, bahaguruka ubwo bamwe bavuga ko bangiwe gutaha, abandi batangaza ibintu bitandukanye, bitanga amakuru atandukanye, agamije guharabika Perezida Kagame. Uri ku isonga ni umufaransa Pierre Pean, wasohoye inyandiko nyinshi zitandukanye zirimo nk’iyitwa noirs Fureurs-Blancs menteurs ivuga ko icyakomye imbarutsoa Jenoside, ari ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Yuvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda. None ni nde wabikoze?
Pierre Pean ahamya muri iyo nyandiko ye ko nyuma y’imyaka 10 iki kibazo gifite igisubizo, kuko uwahanuye indege yari itwaye Habyarimana ari abacancuro (Mercenaires), ba FPR ya Paul kagame. Agahamya nanone ko ibyo bitakozwe n’intagondwa zo mu ngabo za Habyarimana. Nyamara nyuma ya Bruguiere, Marc Trevidic yifashishije itsinda ry’impuguke, baje kuvuguruza ibyatangajwe na Brugiere, iryo tsinda ryerekana ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, bityo bikaba byararashwe n’ingabo ze zitashakaga ko amasezerano ya Arusha yubahirizwa, ngo habeho igabana ry’ubutegetsi na FPR Inkotanyi.
Hari kandi Ambasaderi Jean marie vianney Ndagijimana; nawe ugaruka ku kirego cy’uyu mucamanza w’umufaransa, muri kimwe mu bitabo yanditse ko mu cyegeranyo cy’umucamanza Jean-Louis Bruguière ku mpapuro za 37 na 38, avuga ku byerekeye ibisasu byahanuye indege ya Perezida Habyarimana, handitse ibikurikira: «Tumaze kubona ko ubushakashatsi bwakorewe mu Burusiya bisabwe n’akanama mpuzamahanga kashyizweho ku itariki ya 19 Kamena 2000 bwatumye hamenyekana ko ibisasu byakoreshejwe ku itariki ya 6 Mata 1994 byaturutse mu bubiko bw’ingabo za Uganda; kandi ko amakuru yatangajwe na Parike ya gisirikari ya Mosiku, mu kubahiriza icyifuzo cy’ubufatanye mu by’ubucamanza, byemeza ko ibyo bisasu bibiri bifite nomero 04-87-04814 ku gisasu kimwe na 04-87-04835 ku kindi, byarakorewe mu Burusiya, bibarirwa mu bisasu 40 byitwa SA 16 IGLA byahawe Uganda mu rwego rw’igurisha ry’intwaro hagati y’ibihugu; Tumaze kubona ko intwaro za FPR, harimo n’izihanura indege, byose byavuye mu bubiko bw’intwaro bw’ingabo za Uganda; kandi ko na Mwarimu Filip Reyntjens, wabajijwe mu rwego rw’iri perereza, yemeje ko bamwe mu bakora mu nzego z’ubutasi bwa Uganda bamuhaye ubuhamya ko ibisasu byakoreshejwe mu kurasa indege ari Uganda yari yarabihaye FPR.»
Aha umuntu yakwibaza niba kuba mu bubiko bw’ingabo za FPR harimo n’izihanura indege, bihita bisobanura ko iyo ndege yarashwe na FPR Inkotanyi.
Itangazamakuru naryo rishyushya urugamba rizana amakuru abogamye aharabika u Rwanda. Aha twavuga nka Filimu mbarankuru yasohowe na BBC “Rwanda untold Story”, n’ibindi byinshi.
Hagati kandi haje guhaguruka urundi rugamba, rw’abahagurukanye na Perezida Kagame mu rugamba rwo kubora igihugu, ariko bifitiye undi mutima. Aho urwo rugamba rurangiriye, nabo biyemeza gushoza urwabo, bacukura urwobo ngo batabemo u Rwanda. Muri urwo rugamba, abo biyita abanyapolitiki, bananiwe gucunga neza ibya rubanda, bagahitamo bamwe kuyabangira ingata kubera igitsure cya Perezida Kagame, utihanganira abatitwara neza mu kazi kabo, bageze hanze batangaza amakuru adafite ishingiro ko abanyarwanda bari mu Rwango, ngo nta bwiyunge buhari, ngo ntawe uvuga, ngo nta burenganzira, ndetse abantu bose bapfuye, bikitirirwa Perezida Kagame, n’abiciwe ahandi bakabagereka kuri we.
Ibi byose ariko, abanyarwanda bakabibona mo gusebanya, bahitamo kwereka amahanga yose ko ibyo birego byose nta shingiro bifite, bamusaba kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri yemerewaga n’itegeko nshinga, ndetse banasaba abo bireba kwihutira gukuraho vuba na bwangu inzitizi zamubuzaga kwiyamamaza, birakorwa, Perezida kagame atorerwa kongera kuyobora u Rwanda kuwa 04 Kanama 2017, arahira kuwa 18 z’uko kwezi.
Urugamba rwo kuzamura Afurika ruratangiye
Ubu urugamba rugezweho kandi rukomeye, ni urwo kuvugurura Afurika kugira ngo ishobore kwigenga, nayo ikaba yakwiteza imbere, itagombye gutegereza inkunga ziturutse mu bijuse muri ba mpatsibihugu. Ibyinshi mu bihugu bya Afurika birasanga urwo rugamba ruramutse ruyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uzanatangira kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuwa 18 Mutarama 2017. Ibi biragaragazwa n’abakuru b’ibihugu 19, bitabiriye umuhango wo kuragira kwa Perezida Paul Kagame, baturutse mu bihugu bya Afurika, bikaza bikurikiye kuba yaragiwe icyizere cyo kuyobora itsinda ry’impuguke ryashyiriwe ho kwiga uko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wazahurwa, ugakomera ndetse ukaba warenga indi miryango ihuza ibihugu yo hirya no hino ku isi.
Uru rugamba rurerekana ibimenyetso byo gukomera cyane, kuko ba Mpatsibihugu batakwemera ko Afurika ibacika, kubera impamvu nyinshi.
Iya mbere kandi inakomeye kuruta izindi ni umutungo Kamere uwo mugabane watuwe mbere y’indi yose ku isi nk’uko abahanga babitangaza, wibitse mu nda, yaba amabuye y’agaciro yaba Peteroli, ndetse yemwe n’ibiti bitaba ahantu henshi kuri si.
Indi mpamvu nayo itoroshye ni ugushaka ingarani y’imyanda ituruka muri ibyo bihugu, nk’imynda bambaye (Caguwa), ibikoresho batagikenera iwabo, kandi bakabigurisha bihenze, biti ihi se bikaba ari byo byitwa imfashanyo igenewe ibihugu bikennye.
Ngaho ahaturuka za ntambara z’urudaca zihora muri Afurika kuzirangiza bikananirana, kandi gukuraho ibizitera bitagoranye.
Perezida Paul Kagame rero n’ubwo ashyigikiwe na byinshi mu bihugu bya Afurika, atazoroherwa na ba mpatsibihugu, dore ko banatangiye kuvuga babinyujije mu miryango yabo nka HRW, ko amatora ngo atagenze neza, kubera ko ngo abanyarwanda bagizwe ibiragi, ngo nta bwisanzure bw’itangazamakuru; n’ibindi.
Abo ba mpatsibihugu kandi batangiye kwerekana ko ibyo bishoboka, kuko na Uhuru Kenyetta wari umaze gutorerwa kuyobora Kenya, ubu amatora amae guseswa.
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakwiye guhagurukira rimwe bakarwanya agasuzuguro, nk’uko babisabwa na Perezida Kagame, kuko nta kindi gitera abo ba mpatsibihugu gutegeka uko bashaka ko Afurika iba, atari ukubera agasuzuguro.
Ntalindwa Theodore