Amakuru

Ubuvuzi gakondo bugomba gukoranwa ubumenyi n’ubushishozi

Mu bunararibnye dufite mu myaka 20 tumaze tuvura  kandi dukora,  ubushakashatsi, ubumenyi n’amashuri twize bituma dukora umwuga gakondo neza kandi mu mahoro n’abo tuvuye bagakira.

Uyu ni umuvuzi gakondo Habumuremyi Innnocent, uvuga  ko aukora umwuga ufitiye ubumenyi biguhesha agaciro kubera ko uba ufite indangagaciro nyazo mubyo ukora kandi n’abo uvura bakabikwemerera. Uyu muvuzi, ukorera mu Ivuriro Hinem Polyclinic Natural Medecine ririri  mu mudugudu wa Buhoro, Akagali ka Kamuoza, Umurenge wa Kimisagara, hafi y’urusengero rw’abanyagatolika (patoisse st Pierre Cyhafi, avuga avura indwara zitandukanye, kandi ibyo akora akaba abikomora ku babyeyi be kuko bamwigishije akaba  aiz neza akamrao k’ubuvuzi gakondo akaba  adategwa kandi abo avuye bakaba baugirira icyizere kuko bakomeje kumugana ari benshi.

Avuga ko avura indwara zirimo, asima, inkorora, amarozi n’ibijyanye nayo, umwijima.tifoyide, gutera akabariro,, umuti uzingura abakobwa n’abahungu,  umuti uhuza abatandukanye, igifu, amibe, ibibara byo ku ruhu, igiciriri n’izindi nyinshi zitandukanye.

Akomeza avuga ko imiti gakondo  itagomba gusuzugura kuko ari ishigiro ry’imiti ya kizungu

Kabagwira Odette na Nyirakamana  stela, batuye mu Kagali ka Katabaro, bavuga ko bari barwaye indwara yabarembeje, bakitabza uyu muvuzi ub bakaba barakize bamaeze neza. Umwe muri bo agira ati, “twabanje kugana abavuzi gakondo hirya no hono ariko baza kuturangira uyu Habumuremyi Innocent, tuje hano abanza kutuganiriza atubaza niba tahandi twafashe imiti, amaze kutwumva aduha imiti ariko ubu twumva ubuzima bwacu bemeze neza.”

Uyu muvuzi, avuga ko gupfa guha umuntu umuti utamwumvise neza ari bibi, akaba ari ngombwa kubanza kumusuzuma mbere yo kumuha umuti. Akomeza avuga ko hari bagenzi babo usanga badakora neza ndetse hari n’abakorera u kavuyo uko babonye kose, ibyo bikaba bidahesha agaciro umwuga wabo bakaba bizeye ko bizakemuka buri wese agakora akazi ke yubahiriza amabwiriza y’ubuvuzi gakondo.

Imiti gakondo itandukanye

Yongeraho  ko ubuvuzi gakondo iyo bukozwe, imitiigatangwa neza kandi uko bikwye, umurwayi akira iyo yasobanuriwe neza uko agomba gufata umuti. Akomeza avuga ko iyo umurwayo abagannye amwakira neza kandi iciro bakacyumvikanaho ku buryo n’iyo ageze mu rugo agahura n’ikibazo agaruka kandi ntagire andi mafaranga atanga.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM