Ubwiteganyirize

Tumenye Ishoramari rikorwa na RSSB

Abagana kuri Standi ya RSSB kandi basobanukirwa n’ibyerekeye ishoramari RSSB ikora, dore ko hari bamwe batabyumva neza.
Ishami rishinzwe ishoramari muri RSSB rivuga ko ubusanzwe amafaranga akusanyirijwe ahantu hamwe akabikwa ntagire icyo akora, ntatinda guta agaciro nyamara ashowe mu mishanga ibyara inyungu, agumana agaciro kayo kandi agatanga umusaruro ufatika ku muntu wayakusanyije ndetse n’uwo ayakusanyiriza. Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubwiteganyirize (RSSB) nacyo ni umwe mu mirimo yacyo gukusanya amafaranga no kuyabyaza umusaruro, kugira ngo azagirire beneyo akamaro. Ishoramari rero ni imwe mu nshingano ya RSSB, kuko nk’uko biteganywa itegeko rigenga pansiyo umukozi uri muri pansiyo yariteganyirije, ahabwa 30% mu gihe yazigamiwe 6%. Ibi bivuze ko hatabaye ishoramari ry’iyi misanzu, amafaranga yo kubogoboka abanyamuryango ntiyaboneka.

mMu Bwubatsi ni hamwe RSSB ishora imari

Mu nshingano za RSSB, harimo gushora imari mu mishanga inyuranye ibyara inyungu, nk’uko itegeko ribiteganya. Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, gikoresha umutungo uva ku mashami abiri, Ishami rya Pansiyo n’Ishami ry’ubwishingizi bw’indwara. Iyo misanzu ishorwa ku buryo butandukanye, hagendewe ku buryo amafaranga yo gukoresha mu kugoboka abanyamuryango muri buri shami akenewe, ingorane cyangwa ibibazo bishobora kuba kuri iryo shoramari ndetse hagendewe ku gihe giteganywa amafaranga ashorwa azabyara inyungu.
Iri shoramari rikorwa na RSSB, rigamije gushora imari mu mishanga ibyara inyungu mu gihe gito no mu gihe kirekire, kugira ngo hakomeze kuboneka amafaranga akoreshwa n’ikigo. Rigamije kandi guharanira kugera ku nyungu ishimishije, bivuye mu ishoramari rinoze kandi rikurikurikije amategeko n’amabwiriza ngenderwaho.
Politiki y’ishoramari ya RSSB
Iyi Politiki igena amahame agenga uko ishoramari rikorwa muri RSSB. Itanga umurongo n’ingamba, biyobora bikanafasha Inama y’Ubutegetsi bw’Ikigo, Comite ishinzwe ibikorwa by’ishoramari n’Ubuyobozi bw’Ikigo mu gufata ibyemezo byose bijyanye n’Ishoramari.
Politiki y’ishoramari ishyiraho kandi uburyo butajegajega bunoze bwo gufata ibyemezo mu bijyanye n’ishoramari kugira ngo ishingano rusange, zijyanye n’umutungo no gushora imari zitabweho.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, gifite politiki ebyiri zitandukanye zo gushora imari:
Politiki y’ishoramari ku mafaranga aturuka ku misanzu itangwa mu ishami rya Pansiyo na politiki y’ishoramari ku mafaranga aturuka ku misanzu mu ishami ry’ubwishuingizi bw’indwara.
Politiki y’ishoramari ya RSSB kandi ishyira ho ibipimo ntarengwa bigenderwaho mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye ikora.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM