Tariki ya 9 Ukwakira 2017, wari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abashehe akanguhe ku isi yose. Mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, uyu munsi wizihirijwe mu Kagali ka Katabaro, umurenge wa Kimisagara, aho abaturage baganirijwe n’abageze mu za bukuru abakiri bato bagasobanurirwa ibyiza by’umuco nyarwanda bijyanye no kwiteza imbere.
Uyu muhango witabiriwe nku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge,ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ndayisenga JMV ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara, abashehe akanguhe batandukanye, urubyiruko rugizwe n’Abasore n’inkumi b’umurenge wa Kimisagara n’abandi baturage.
Twese niho tugana
Abashehe akanguhe, bagaragaje ko bakuze kandi bageze mu zabukuru bayobowe n’umusaza Ruhamirindi , bavuga ko bazi byinshi, bakaba bararetse urubyiruko uko basabanaga bakina igisoro, kubuguza no kwivuga n’lbindi bigaragaza umuco nyarwanda birimo kubyina bigashimangira indangagaciro z’ubunyarandwa bwagombye kuranga abajyarwanda b’iki gihe tugezemo.
Niyoyita Alphonse n’umufasha we bambitswe ikamba
Abakiri bato, bishimiye imico yarangaga aba kera ko igaragaza ko bari bazi kubana neza bigatuma byubaka ubunyaranda kandi bigatuma abaturage basabana ntihabe amatiku cyangwa amakimbirane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, asobanura ko ari ngombwa ko abakiri bato bubaha abageze mu zabukuru kandi aho bibaye ngombwa bakabafasha kandi bagatera ikirenge mu cyabo kugirango dushobore kubaka igihugu hagamijwe iterambe nkuko cyera byagendaga.
Ndayisaba JMV ,Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho nyiza y’abaturage, avuga ko kuzirikana abageze mu zabukuru ariyo soko y’ibyiza igihugu cyagezeho bikaba ari ngombwa kubazirikana kuko twese ariho tugana.
Aboneraho kwibutsa abaturage ba Kimisagara, kwitabira gutanga mituweli bashishikaye kgirango bashobore kwivuzaku ko ntawe umenya uko azaramuka ameze kuko umunsi yafatirwaho n’indwara ntawawumenya , bakagira isuku mu ngo, ku mubiri no mu myambarire kandi bagafatanya n’ubuyobozi kubahiriza gahunda za Leta uko babisabwa.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abasheheshe akanguhe mu Murenge wa Kimisagara, Umuryango w’Umusaza Niyoyita Alphonse bakunwe kwita (Bandag) ukaba ariwo watoranyijwe kuba warabaye indashyikirwa , ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge bakaba barabimushimiye kubera imyitwarire myiza akaba intangarugero yubahiriza gahunda za leta kandi anagira inama abandi baturage anabatoza imyitwarire myiza hagamijwe iterambere ryabo.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net
rugara
October 21, 2017 at 7:50 pm
uyu muryango wa bandag ndawuzi yari burg.. MUKINGO baba bari hamwe .niyo byaba mu bibi barafatanya