Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiravuga ko imibare mishya yo muri Gashyantare 2017) y’abaturarwanda ari miliyoni 11. 560. 048.
Muri aba banyarwanda, abagabo ni 5 .560 559 bangana na 48% naho abagore ni 5. 990 490 bangana na 52%.
Iki kigo kigaragaza ko abanyarwanda bageze igihe cyo gukora , ni ukuvuga guhera ku myaka 16 no kuzamura bangana na 6 709 183 Imibare ikabaigaragaza ko abafite imyaka 16-30 ari miliyoni 3 137 719 bangana na 27% bya bose, abafite imyaka 31 no kuzamura ni 3 571 464 bangana na 31%.
Abanyarwanda bashoboye gukora habazwe abafite akazi n’abatagafite, hakurikijwe igisobanuro mpuzamahanga gishya cyo kubara ufite akazi n’utagafite cyumvikanyweho n’ababarurishamibare mu Ukwakira 2013, gisimbura icyariho mu 1982 cyanakoreshejwe mu bushakashatsi buheruka gusohoka muri Kanama 2016, abadafite akazi bariyongereye.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamire mu Rwanda (NSR) bwo muri Gashyantare 2017 ni uburyo bushya bwo kubara abafite akazi hakuwemo abahinzi badasagurira amasoko, bwerekana ko abari mu myaka yo gukora banashoboye gukora mu Rwanda ari 3. 625. 529 mu gihe imibare yo muri Kanama 2016 yerekanaga ko ari 5. 391. 515.
Iyi mibare mishya igaragaza ko abafite akazi bahemberwa nibura bakora isaha imwe mu cyumweru ari 3. 018. 532 mu gihe hagendewe ku buryo bwa kera abari bafite akazi bari 5 .149. 541.
Abadafite akazi, bagasaba cyangwa biteguye kuba bakora akazi gashya babonye, ubu ni 606. 997 mu gihe muri Kanama 2016 abadafite akazi bari 241. 974.
Imibare mishya yo muri Gashyantare 2017, yerekana ko abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora ariko bakaba batabarwa nk’abafite akazi ari , 3 .083. 654 mu gihe imibare iheruka yerekanaga ko ari 1. 317. 668.
Muri icyi cyiciro iki kigo kigaragaza ko kirimo abahinzi badasagurira amasoko bagera kuri 1. 765. 986 n’abandi bari mu zabukuru, abarwayi, ndetse n’abasezerewe mu kazi bose hamwe 1 .317 .668.
Naho mu rubyiruko harebwe uko kera byasobanurwaga . imibare y’umwaka ushize wa 2016, mu rubyiruko rudafite akazi yari 7.1% naho ubu hashingiwe ku gisobanuro gishya imibare y’urubyiruko rudafite akazi ni 21%.
Ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ngo abafite kaminuza ni 6%, abarangije amashuri yisumbuye ni 9%, abageze mu mashuri yisumbuye ntibayarangize ni 5%, abarangije amashuri yisumbuye ni 29% mu gihe abari ku kazi batarageze mu ishuri ari 51%.
Habazwe uko Abanyarwanda bari mu kazi mu mirimo inyuranye y’ubukungu, uburyo bwa kera mu mibare yo muri Kanama 2016, abari bafite akazi mu buhinzi ni 64,1%, mu nganda bari 10,8% naho muri serivise ari 25,1%, naho hakoreshejwe uburyo bushya bwo kubara, abafite akazi icyo gihe, abari bafite akazi mu buhinzi ni 37,3% mu nganda ni 19% naho muri service bari 43,7%.
Imibare yo muri Gashyantare 2017, igaragaza ko hakoreshejwe uburyo bwa kera bwo kubara abafite akazi, abakora mu buhinzi ari 68,3% mu nganda ni 8,5% naho muri servisi ni 23,2% naho hakoreshejwe uburyo bushya, abafite akazi mu buhinzi ni 45,9%, abafite akazi mu nganda ni 14,3% naho abafite akazi muri serivisi ni 39,8%.
Muri rusange ubushomeri bwari kuri 18,8% muri Kanama 2016 mu gihe bwari kuri 16,7% muri Gashyantare 2017.
Abagabo badafite akazi muri Kanama 2016 bari 15,7% naho muri Gashyantare 2017 bari 16,1%. Abagore badafite akazi muri Kanama 2016 bari 22,7% baza kuba 17,5% muri Gashyantare 2017.
Ubushomeri mu mugi bwari kuri 16,4% muri Kanama 2016 naho muri Gashyantare 2017 bwari kuri 18,1%, mu gihe ubushomeri mu cyaro muri Kanama 2016 bwari kuri 19,8% naho muri Gashyantare 2017 bwari kuri 16,2%.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yusufu. avuga ko bazakomeza gukora raporo imwe mu myaka ibiri igereranya uko umurimo mu Rwanda wari wifashe hagati ya Kanama mu mwaka ubanza na Gashyantare y’umwaka ukurikira.
Agira ati, “ guhera muri 2020, Ikigo cy’Ibarurishamire ngo kizatangira gukora raporo enye mu mwaka zigaragaza uko umurimo wari uhagaze mu Rwanda mu mezi ya Gashyantare, Gicurasi, Kanama n’Ugushyingo.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, Avuga ko iyi mibare igaragaza ishusho nyayo y’uko akazi gateye, ikaba yorohereza abategura igenamigambi ry’igihugu kurikora bafite imibare ifatika.
Kagaba Emmanuel