Aba bemeza ko ko bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuvura indwara zananiranye mu mavuriro ya kizungu,kuko nta muti uzwi bavurisha keretse amasengesho n’imyemerere gusa.
Ibi byemezwa na Kajogi Jean Bosco, Perezida w’Ihuriro ry’abarangi bo mu rwanda akaba umuvuzi uvuza Abarangi, ufite icyicaro mu murenge wa Kimironko.
Avuga ko Abarangi ari abamalayika b’imana, imbaraga bakoresha zika zituruka ku mana zaje ku zije kuvura indwara zitabonerwa umuti mu mavuriro ya kizungu, mu gihe kitari gito amaze, akaba amaze kuvura abantu benshi bakomoka hirya no hino mu rwanda ndetse n’ibihugu duturanye n’ibyo hanze mu muhanga ya kure bari bafite uburwayi bwananiranye
Kajongi J.Bosco n’umufasha we Byukusenge Marcelline
Agira ati,”abarwayi iyo bageze ku ivuriro ryacu turamusuzuma tukamusaba gutuza no gucusha make kuko tuvura biturutse ku mutima kuko umurwayi utugannye agomba kumva no kwemera ko ubuvuzi tuzamuha buzamuvura.|” ubwo buvuzi buzamukiza kuko nta muti dutanga uretse impano y’Imana twahwe, kuko dukoresha kuririmba, kuvuza ingoma no kubyina bigaherekezwa n’imbaraga z’Imana.”
Rwangari Joseph, utuye mu Mutara ahitwa mu Kirebe, twamusanze ku Ivurori rya rikorerwamo na Kajongi Bosco, ku Kimironko. Avuga ko anaze iminsi iminsi yivuriza mu Barangi, kuko yari arwqaye indwara yananiranye aho yagiye hose kuko atabonaga na gato ariko ubu akaba asigaye abona neza.
Ati, “nta kintu nabonye bampa, nta muti bampaye wundi uretse kwishyira,icyizere, ubundi nkaririmbana n’abandi aho baba bavuza ingoma banabyina.”
Uwamahoro François, umugore ukiri muto, ukomoka mu mu Murenge wa Kinyinya.avuga ko umwana we yarembye cyane, akavuza bikanga kandi afite uburyo kuko anafite ubwishingizi mu kigo gisobanutse, avuga anazerewe kuko umwana we yakize kandi yari yaraje yaranegekaye kuko ingingo ze zitabashakaga ngo zikora nk’abandi,
Agira ati, “ naje hano bahandangiye, mfite ubwoba, nkurikiza amabwiriza bampaye yo kwizera ko umwana wanjye azakira kandi koko niko byagenze ubu yarakize kubera imbaraga z’Imana hakoreshejwe abarangi. Nta kinti bampaye yaba umuti cyangwa ikindi uretse amasengesho mu buryo bwabo, kuvuza ingoma, kubyina na kuririmba.”
Kajongi Jean Bosco, yemeza ko nta kindi Umurangi avurisha uretse imbaraga zihariye yahawe n’Imana ko nta kindi baoresha kandi ko batakorana n’ibintu bibi, kuko basaba umuntu kureka ikibi bakakareksa icyaha bakirinsa imigambi mibi ya satani koku iypbya abantu iboshya gukora ikibi gutyo iyo uje kwiuza ukizera byanze bikunze ukira.
Abarangi ntabwo ari idini
Nubwo abantu bamwe bavuga ko abarangi ari idini rife inyemerere yihariye,Kajonji Jean Bosco Umuyobozi w’abangi mu Rwanda, avuga ko Abarangi atari idini ahubwo umwuga w’ubuvuzi udakoresha umuti runaka uretse imbaraga z’Imana. Kandi akemeza ko we ubwe (Kajongi) ari Umukristu Gatolika ubatirisha,akubahiriza imihango y’abakisisitu gatolik nk’abandi bose.
Agira ati “,ntabwo ari idini kuko hahurira abantu baturuka mu madini atandukanye baje kwivuza, twe turi ivuriro ntituri ari idini Abamarayika nibo barangi kandi buri wese agomba kugira imyizerere ye mu idini rye.”
Abarangi mu ivuriro
Ibi bishimangirwa na Byakusenge Marceline, umufasha wa Kojongi nawe w’Umurangi uvuga ko ndetse hari abava mu yandi madini harimo n’abakozi b”Imana bavamo bakaza mu barangi.
Agira ati, “ Ku rundi ruhande, iyo umurwayi aje kwivuza hano ,asabwa kuba yarabanje kujya kwa muganga afite impapuro zitangwa na muganga wa Leta bikananirana kandi agomba kuba afite mituweli (mutuelle) mutuelle cyangwa ubundi bwishingizi bushobora kumufahsa aramutse agize ikibazo kuko iyo hari uje kwivuza hano ataranyuze kwa muganga duhita tumwoherezayoo ako kanya. Gutyo tukaba dusaba abandi bavuzi cyangwa amavuriro ko bajya batwohererereza abo bananiwe kuvura indwara zabo malayika murangi akabasuzuma akababwira uko barwaye akanabavura.
Mu Rwanda Abarangi barakora hirya no hino ariko mu buryo bw’amategeko nta ruhushya rwo gukora ku mugaragaro bafite.
Kagaba Emmanuel