Abana bangwingira kubera imirire mibi, ntabwo baboneka mu turere dufite butera ahubwo biganje mu turere twera.
Mu muhango wo gushyira ahagaragara indirimbo yahimbwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ihamagarira ababyeyi kwitabira iminsi 1000, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko uturere twiganjemo imirire mibi ari uturere dufite ubutaka burumbuka.
Avuga ko gahunda y’iminsi 1000, iriho kugira ngo abanyarwanda bumve akamaro ko kwita ku mubyeyi kuva igihe amaze gusama, kandi nawe akamenya kwiyita ho ubwe.
Akomeza avuga koi bi umubyeyi bigomba gukorwa kugeza umwana avutse, ndetse na nyuma y;igihe cy’ivuka ry’umwana.
Imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi itera abana kugwingira
Dr Gashumba, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda gihagaze nabi ku buryo abana benshi bafite ikibazo cyo kugwingira.
Arasanga ibi bidakwiye, kuko abenshi muri abo bana baherereye mu turere dufite ubutaka bwera.
Aragira ati “….. abana bafite ikibazo cyo kwigingira baherereye ahenshi mu turere dufite ubutaka bwera, hagwa imvura, ku buryo usanga ari ikibazo c’imyumvire iri hasi, ikibazo cy’ababyeyi bataye inshingano zabo…..”
Akomeza avuga ko abayobozi badakwiye gutera iyo, ahubwo bakwiye guhoza ho bigisha abaturage, kandi babakebura, babigisha uko bakiye gutegura indyo nziza, n’uko umwana akwiye gufatwa.
Mukamparirwa Beatrice wo mu karere ka Gicumbi, ni umwe mu babyeyi bitabiriye uwo muhango. Atangaza ko ataramenya akamaro k’iminsi 1000, atamenyaga uko yita ku bana be.
Yemeza ko abana babiri yabyaye mbere bavukiye mu rugo, batagize ubuzima bwiza nk’ubw’uwa gatatu. Avuga ko aho kubonsa mu gihe gihe gihagije, yanyuzaga mo akabaha amazi ashyushye arimo isukari.
Aremeza ko amaze gusobanukirwa n’akamaro ko konsa umwana kugeza ku mezi atandatu nta kindi amuhaye, yemwe nta n’imiti y’ikinyarwanda, nyuma y’ayo mezi akamuha imfashabere, kandi agakomeza kumwonsa kugeza nibura ku mezi 24, nyuma agatekereza ibyo kumucutsa, gabanya ishuro yamwonsaga.
B.J

