Amakuru

Nyagatare : Barasabwa kubaka umuryango uzira amakimbirane

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa usanzwe wizihizwa tariki ya 11 Ukwakira wahujwe n’uw’umugore wo mu cyaro usanzwe wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira hamwe n’ubukangurambaga bw’umuryango ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake u Rwanda twifuza, twita ku burere bw’abana mu muryango”

 Ababo Alice, ushinzwe iterambere ry’abagore mu nama y’Igihugu y’Abagore,  yasabye ababyeyi bose gufatanya n’ubuyobozi mu kurere abana hagamijwe kubategura kubaka Igihugu cyiza kandi gitekanye n’umuryango uzira amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere  ka Nyagatare, Mupenzi George, asaba  abaturage kubaka umuryango uzira amakimbirane kandi uteye imbere byose bikagenwa na gahunda n’igenamigambi ry’umuryango abawugize bose bashyize hamwe.

Agira ati, “ Ndasaba  kubyaza umusaruro  umubano u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu bakubakira ubushobozi n’abana babyara kugira ngo bazabashe kwibeshaho no guhangana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga ariko byose bikazagerwaho bahawe uburere mu muryango n’uburezi bufite ireme.”

Kuri yu munsi kandi abagore bagaragaje iterambere bamaze kugeraho barikesha ubuyobozi bwiza banagirwa inama yo guhuza imbaraga mu makoperative kugira ngo na Leta ibashe kubatera inkunga ifatika bagere ku iterambere ryifuzwa.

Ubukangurambaga bw’umuryango buzageza tariki ya 10 Ukuboza 2017 bukazibanda ku iterambere ry’umwana w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro, guteza imbere uburenganzira bw’umwana hanandikwa mu bitabo by’irangamimerere abana batanditse, guteza imbere umuryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa.

Kagaba Emmanuel,umwezi,net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM