Amakuru

Abavuzi gakondo basabanye imbabazi ku makosa yagiye akorwa

Mu nama yahuje abavuzi gakondo  n’abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bafite mu nshingano zabo Ubuvuzi gakondo, tariki ya 12 Ukwakira 2017, abavuzi gakondo bafashe umwanzuro wo gusabana imbabazi ku makosa yagiye akorwa biturutse ku makimbirane hagati y’abayobozi babo.

Aya makosa yagaragaye mu makimbirane yabaye hagati ya perezida w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (Aga Rwanda Network) riyobowe na Perezida waryo Gafaranga Daniel na Visi perezida wa 2, Umubyeyi Jolly, bikaba byaragaragajwe mu  ibaruwa  umubyeyi Jolly yandikiye Minisiteri y’ubuzima  agaragaza imikorere mibi ya Gafaranga Daniel nka Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo.

Muri iyi nama, abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, bahuje abavuzi gakondo, aba bayobozi basabana imbabazi kubera amakosa yagiye akorwa nkuko biaragara mu nyandiko bakoze  abavuzi gakondo  bose bari muri iyo nama bakayiyishyiraho umukono.

Iyi nyandiko (dufitiye kopi),ivuga ko abayobozi bari barakuweho na Aga Rwanda Network, bose bagomba  gusubiraho bahereye kuri komite nyobozi, Gafaranga    Daniel, perezida wa Aga, agomba kwandika ibaruwa asaba imbabazi Miniasanté kubera amakosa agaragara yakoze, hemezwa ko hazatanga abahagarariye uturere  twabo batowe  bazwi n’uturere  baturukamo kandi Minisanté ifitiye amazina  b bakaganira ku bibibazo byagiye bigaragara mu ihuriro bakabishakira umuti bafatanyije n’abakemurampaka b’ihuriro kandi ko amasitati (statuts) 3 yagaragaye mu ihuriro yateshwa agaciro hagashyiraho sitati imwe.

Mu nama rusange y’abavuzi bakondo yaba tariki ya   24 Nzeli  2014, inyandiko yashyizweho umukono na Gafaranga Daniel, Perezida w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda (Aga Rwanda Network n’umunyamabanga Rusnge w’iri huriro, Habumuremyi Innocent, bagragaje ko komite nyobozi yemewe binyuze mu mategeko igizwe na Perezida Gafaranga Daniel nka Perezida,Visi perezida wa 1 akaba Twambazimana dieu Donné, visi perezida wa 2 ari Umubyeyi Jolly, Habumuremyi Inncoent ‘ akaba ari umwanditsi na Kalisa Emmanuel, akaba umucungamali (comptable). Naho abajyanama ari Simba Kokongi ,  na Mukarugaryi, abagenzi ari Nsengimana Joel, Uwimana Françoise na Ndanyuzwe Ismael.

Bose  bari biyemeje gukorera hamwe nk’ikipe ifite intego buri we akorainshingano ze uko zigaragara muri sitati (statuts) kugirango birinde udutotsi twagaragaye muri komite yari icyuye igihe kugirango tutazongera kugaragara ukundi.

Cyakora nubwo bari bariyemeje gufatana urunana mu gukorera hamwe, muri iki gihe  muri ubu buyobozi bwa Aga ntibacana uwaka hakaba hagomba  ubwumvikane kuko ari Gafaranga Daniel nka Perezida na Umubyeyi Jolly  nka Visi –Perezida bakomeje gushishanya amakosa, gutyo ibyo bikaba bitatuma Ihuriro rigira icyo rigeraho.

Gafaranga ashinja Umubyeyi  kuvuga ibintu atazi kuko atitabira inama ngo amenye ibyazivugiwemo n’ibyemezo byafashwe, ahubwo agakwirakwiza impuha zigandisha abandi ibyatuma ihuriro ritera imbere, naho umubyeyi akavuga ko Gafaranga afite imikorere mibi harimo ijyanye n’imicungire mibi y’umutungo, gushyiraho abahagarariye ihuriro mu turere adakurikije ibisabwa .

Gafaranga avuga ibi byose Umubyeyi avuga nta shingiro bifite ari ibihimbano, cyakora kimwe n’abandi bavuzi gakondo, Gafaranga yemeza ko  ibi bibazo bizacocerwa mu nama rusange  bifuza  ko yaba vuba bidatinze, bamwe mu bavuzi gakondo bagasaba Perezida ko  ya yitumiza bidatinze kuko bo icyo bagamije ari imikorere  myiza  hagamijwe kwiteza imbere.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM