Hakizimana felicien,Umuturage w’Umurenge wa Gitoki akagari ka Nyamirama, avuga ko ashimira inzego zitandukanye z’Igihugu imiyoborere myiza iri mu Rwanda itandukanye n’iyo yavukiyemo akanakuriramo.
Uyu muturage ahamya ko imiyoborere myiza yabagejeje ku iterambere rishingiye mu guhindura imitekerereze yabo.
Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’abaturage yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuyobozi w’Akarere, umushinjacyaha w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare,inzego z’umutekano zirimo ingabo na polisi ,intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’intumwa y’urwego rw’imiyoborere myiza(RGB) n’abaturage.
Abaturage mu Nteko yabo
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard , akangurira abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza kuko aribwo bazaba bafite ubwishingizi bw’ubuzima bwabo 100%.
Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, hazibandwa mu gukemura ibibazo by’abaturage kuva ku rwego rw’Akagari, umurenge n’Akarere.
Rusanganwa Augustin, Umushinjacyaha w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, wari witabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Gitoki, asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayifite bahanwa n’ubutabera.
Yibutsa abaturage ko kugana inkiko bya hato na hato bidatuma bakurikirana ibikorwa byabo by’iterambere kandi bibasaba n’umutungo uhagije.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

