Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bibumbiye muri Koperative Mba Hafi baremeza ko bakomeje gahunda yo kubyaza umusasaruro wo kwibumbira hamwe bakora ibikorwa biganisha ku iterambere
Ibi bongeye kubishimangira tariki ya 30 Ukwakira 2017 mu nama rusange ya Koperative Mbahafi igamije gusuzuma aho bageze n’uko bahagaze mu mikorere n’iterambere rya Koperative.
Muri iyi nama bunguranye ibitekerezo ku mikorere ya koperative n’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bwayo n’abanyamuryango ndetse n’inzego zishinzwe imikorere y’abamotari (RURA ne Polisi) basanga ari ngombwa gukomeza kurangwa n’ubufatanye no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo.
Habaye kandi amatora y’abagize ubuyobozi bwa Koperative Mbahafi,abanyamuryango bakaba barakomeje kugirira icyizere cyo kubayobora Ndayambaje Jean Pierre wari usanzwe ari Perezida wa Koperative na bamwe mubo basanzwe bfatanyije ubuyobozi kubera imikorere myiza iganda ibaranga umunsi ku wundi.
Abagize komite nyobozi batowe hari Ndayambajge- Ndekezi Jean Pierre, Perezida, Uwamahoro Jean Bosco, Visi-Perezida,Mukeshimana Félicien, Umunyamabanga (Secrétaire),Umujyanama, Nduwumwe Jean Bosco,M.Maurice, yatowe mu bugenzuzi.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Mba Hafi, Ndayambaje Jean Pierre, avuga ko batazahswema gushaka iyatuma koperative ikataza mu iterambere kuko icyo bashyize imbere ari uguteza imbere abanyamuryango kandi bakabikora bafatanije n’abanyamuryango bose bagafatana urunana ibyemezo bigasyirwa mu bikorwa bafatanije bose.
Ndayambaje-Ndekezi Jean Pierre, Perezida wa Koperative Mbahafi
Agira ati, ibyo twifuza kugeraho we nka komite ntitwabyishoboza ubwacu ahubwo tugomba gufatanya n’ abanyamuryango bose. Ndasaba abanyamuryango gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu muhanda, birinda urugomo n’izindi ngeso mbi zidakwiriye kuranga umumotari wo muri koperative Mbahafi.”
Mukeshimana Félicien, umwe mu banyamuryango ba Koperative Mbahafi, avuga ko kuyibamo ari iby’igiro gikomeye.
Agira ati, “Kwishyira hamwe muri koperative Mbahafi, bizatuma tugumbya kubasha kwiteza imbere na gahunda twashyize mu bikorwa bitaganyijwe tuka tugomba kuzigeraho ukobyagenda kose nkurikije uko twabiharukye twese.”
Akomeza avuga ko yahisemo gutwara moto abikunze kandi abona ari akazi nk’akandi kuko kamutungiye umuryango kabasha no kugenda atera imbere mu bikorwa bitandukanye.
Ariane na Clarisse, abakozi bahoraho ba Koperative Mbahafi, bavuga ko basanga muri koperative Mbahafi nta kibazo kuko bakorana neza kandi bakuzuzanya. Bagira bati,” niyo hari ikibazo umuntu ahuye nacyo umuntu akigeza ku buyobozi ,bukagishakira igisubizo kiboneye bukihutira kugikemura bidatinze buri wese agakora yumva atekanye muri we.”
Muri iyi nama rusange, abanyamuryango bafashe umwanzuro bemeza ko mu gushaka icyatuma Koperative Mbahafi itera imbere , bagomba gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere bagomba kugeraho (Plan d’action) bemeza ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 muri Werurwe bazafungura uburiro (Restaurant Mbahafi) aho abamotari n’abandi bantu bose bibishaka bazajya bajya kurira naho mu kwezi k’ukuboza 2018 bakazaba bafunguye aho bogereza imodoka (Ikinamba), ibyo bikorwa byombi ibyo bikorwa byombi bikazongera umusaruro uzajya ubivamo ukazaja fasha koperative mu iterambere ryayo.
Koperative Mba Hafi yashinzwe mu mwaka wa 2014, igizwe n’abanyamuryango 20 , kuri ubu bakaba barenga abamotari barenga 800 buri wese akaba asabwa gutanga umugabane umwwemerera kuba umunyamuryango.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net




