Tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, ni umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya Sida. U Rwanda rwifatanije n’isi yose mu kwizihiza uyu umunsi mu birori byabereye kuri sitade ntoya y’amahoro (Petit Stade) ahahuriye abantu biganjemo urubyiruko rutandukanye.
Insangangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twipimishe Sida, k’Uyifite, Gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye.”
Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Gashumba Diane, Uhagarariye igihugu cya leta Zunze Ubumwe cya Amrerika mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya sida mu Rwanda (UNAID), Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara (RBC) n’imiryango yigenga (ONG) zifite mu nshingano zazo kurwanya Sida harimo n’umuryango w’abanyamakuru baharanira kurwanya sida n’izindi ndwara (ABASIRWA).
Minisitiri Gashumba Diane, avuga ko Minisiteri y’ubuzima ishishikariza abanyarwanda kwipimisha ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera Sida, bakamenya uko bahagaze, usanze afite ubwandu, agatangira gufata imiti igabanya ubukana hakiri kare.
Agira ati, “byumwihariko ndasaba urubyiruko kwipimisha kugira rube ruhagaze neza kandi rufite imbaraga.”Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara, ivuga ko insanganyamatsiko igaragaza neza umuhate u Rwanda rufite wo kugera ku ntego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS) bigaragazwa nuko 90% by’abatuye isi bipimisha bakamenya uko bahagaze gutyo 90% by’abafite ubwandu bagatangira gufata imiti igabanya ubukana, maze 90% by’abari ku miti, virusi ntibe itagitembera mu maraso yabo.
Cyakora,Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko ibarura rya 2015, ryagaragaje ko mu banyarwanda batitabira kwipimisha Virusi itera Sida, urubyiruko ruza ku isonga gutyo umubare w’ab’igitsina gabo bari bataripimisha kuva babaho bagera kuri 24%, ab’igitsina gore ari 16%, muribo urubyiruko rukaba ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rukaba rwihariye ijanisha rya 67%.
Nubwo bimeze bityo, hari intambwe ishimishije mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ,u Rwand rukaba rumaze gutera intambwe kuko kugeza uyu munsi , ikigereranyo gihagaze kuri 3% mu myaka 10 ishize ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 49 bukaba baragabanutse ku kigero cya 50% ku babyeyi banduzaga abana bari munsi y’amezi 18. Abanduye Sida bafata imiti igabanya ubukana bageraga kuri 86% mu 2015.
Kuva iki cyorezo cyatangira kwibasira abantu mu 1981, abasaga miliyoni 76.1 nibo babarurwa ko bayanduye, muribo, miliyoni 35 bakaba baritabye Imana.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net