Amakuru

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rurasaba abagize imiryango itegamiye kuri leta kutirebaho

mu gihe baganiraga k’ umushinga  w’itegeko rigenga imishinga imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta ahubwo bagatekereza abanyarwanda n’imiryango bakorera kuko aribyo bizatuma havamo itegeko rizima.

Imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta ubusanzwe yagengwaga n’itegeko no 04 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rumaze guhindurirwa imiterere mu rwego rw’amategeko rukagirwa ikigo cyihariye,  byatumye ruza kugira imiterere yihariye ndetse inahabwa inshingano zo kwandika imiryango nyarwanda na mvamahanga  no kuyiha ubuzima gatozi, byatumye iritegeko hari ingingo zimwe nazimwe zabaye inzitizi kuri iyi miryango nkuko bisobanurwa na Jean Claude NGENDANDUMWE Umunyamabanga w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze  CCOAIB

Mu nama ihuriyemo imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta irimo kwiga ku mbanziriza mushinga w’iri tegeko Kangwagye Justus waruhagarariye urwego rw’imiyoborere RGB muri iyi nama yasabye iyi miryango kutireba ho bo ubwabo ahubwo bagatekereza kubanyarwanda n’imiryango bakorera kuko aribyo bizatuma havamo itegeko rizima.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama yiga kuri iri tegeko ihuriwemo n’imiryango itegamiye kuri leta baravuga ko uyu ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe ibitekerezo kuri iri tegeko mu rwego rw’imikorere n’imikoranire y’iyi miryango na leta muri rusange.

Iyi nama ihuriwemo n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB, Umuryango, Umuryango nyarwanda ugamije kurengera ikiremwamuntu GLIHD, n’ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile, uyumushinga w’itegeko numara kwemezwa ukazashukirizwa inteko ishinga amategeko, iri tegeko rikazatangira kubahirizwa umunsi ryatangarijweho mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM