Ku bufatanye bw’umuryango w’abanyamakuru barwanya Sida n’izindi ndwara uzwi ku izina rya ABASIRWA n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itumanaho mu buzima (RBC), abanyamakuru basuye Umujyi wa Huye mu rwgo rw’ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya icyororezo cya Sida.
Umuyobozi w’wungirije w’Akarere ka Huye, Ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage, Niwemugeni Christine, avuga ko abaturage bagera kuri 6323 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itea sida kandi muri aba 60 % bakaba ari abagore.
Agira ati, « Abagore ni 3795 kandi igihangayikishije ni uko hari abakora umwuga w’uburaya (Kwicuruza) harimo n’abakri bato cyane kandi ugasanga badafata imiti gutyo bakaba bashobora gukwirakwiza Virusi itera Sida ndetse bikaba byabaviramo kubyara abana banduye. »
Niwemugeni Christine, Visi Meya Huye, Ushinzwe imibereho Myiza
Akomeza avuga ko abakora uburaya benshi ari abakobwa b’abangavu bigeze gukora akazi ko mu rugo, bahembwa amafaranga make ari ku mpuzandengo y’ibihumbi10 000Frw abandi ugasanga barafashwe ku ngufu n’abakoresha babo bikabaviramo gutwara inda zidateganyijwe Nyuma ariko ugasanga barafashwe ku ngufu n’abakoresha babo, bikabaviramo gutwara inda zidateganyijwe
Nyuma yo kubura uko babigenza bagahitamo gusiga abana mu cyaro aho bavuka, bo bagahitamo kugaruka mu mujyi gukora uburaya kugira ngo babone ayo kurya no kwishyura inzu.
Yongeraho ko mu guhangana n’iki kibazo , Akarere ka Huye, gategura amahugurwa agenewe abo bana b’abakobwa ndetse kakanabafasha kuva mu buraya bagakora imyuga ibahesha ishema irimo kudoda, gucuruza n’ibindi ku buryo babasha no kwibonera ibyo bakeneye.
Ati, « Abenshi mu bakora umwuga w’uburaya batuye mu duce twa Tumba, Matyazo, Rwabuye na Gahenerezo kandi bari mu byiciro bitandukanye aho usanga hari n’abiga muri kaminuza . Tugerageza gufasha bamwe muri bo binyuze mu kigega cy’ingoboka kuko hari amatsinda y’abakora uyu mwuga bize za kaminuza usanga bahitamo kujya kwicuruza mu yindi mijyi n’ibihugu duturanye.ariko bose tubaha amasomo abafasha kubuvamo bagatangira ubundi buzima gusa ikibazo gikomeye gihari ari ni uko abakora uburaya bagenda bahindagurika, ku buryo iyo bamwe baburetse usanga umunsi ukurikiyeho haje abandi bashya. »
K.Francine, Umuyobozi w’ishyirahamwe Icyizere rihuje indaya zikorera mu mu mujyi wa Huye, avuga ko gukora ari amaburakindi kuko ufite icyo ukora kindi wabireka kuko nta kiza kibimo.
Nubwo bimeze bityo, avuga ko bahawe amahugurwa na PSI abafasha kumenya uko bahagaze , gukoresha akingirizo, no kwirinda kubyara bitari ngombwa, ku buryo abasnhi muribo bahisemo kubireka ndetse hakaba n’abamaze kubona abagabo bubukakana ingo hakaba n’abandi bari muri iyo gahunda kubera amahugurwa bahawe binyuze mu ishyirahamwe ryabo ku bufatanye n’Akarere ka Huye na PSI.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

