Amata ni kimwe mu binyobwa n’abatari bakunda mu bihe bitandukanye usibye kuyanywa kandi abyazwamo ibindi bitandukanye nk’amavuta n’ibindi
Umuganga w’umuhanga mu kuvura amagufwa Florence Piquet, atanga inama yo kwihata cyane ibikomoka ku mata kuko bikungahaye ku myungu ngungu (calcium), ituma amagufwa akomera kandi bikanayarinda korohera no kumungwa ngo abe yavunika uko umuntu agenda akura.
urubuga rwa Top Sante ruvuga ko, uwo muhanga yatangaje ko hari amafunguro abantu bafata yuzuyemo aside akaba intandaro yo gukuramo imyunyu ngungu mu mubiri.
Kimwe no kurya ibirimo umunyu mwinshi, ngo byose bigira uruhare mu kwangirikkw’amagufwa akamungwa akavunika ku buryo bw
ntungamubiri ziba mu mata
Ibinure,Proteyine,Ibinyasukari,Vitamin A,Vitamin B1, B2, B3, B5, B6 na B12,Folate
Vitamin D,Kalisiyumu,Manyesiyumu,Fosifore (phosphorous),Zinc,Seleniumm, na Choline (soma; koline)
Dore akamaro ko kunywa amata ku buzima
Ibinure bigize amata ni ingenzi cyane mu gutuma umubiri ugira imbaraga, umubiri ushobora gukora imisemburo, mu kurinda umubiri n’ingingo ziwugize, gufasha umubiri guhangana n’ubukonje ndetse no gufasha vitamin zisaba ibinure kugira ngo zikore neza.
Isukari iboneka mu mata (yitwa lactose), ituma umubiri ubona imbaraga zo gukora.
Proteyine ziboneka mu mata zifasha umubiri mu kongera ubudahangarwa, gusana ahangiritse no gukomeza imikorere myiza y’umubiri. Izi ntungamubiri kandi zifasha mu gukomeza imikaya n’amagufa.
Akomeza imikaya y’amaso no kubona neza, gukungahara kuri vitamin A biyaha ubushobozi bwo gukomeza amenyo n’amagufa ndetse no kugira uruhu rwiza. Vitamini A inafasha mu kurwanya indwara yo kutabona neza nijoro.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

