Amakuru

Hari amoko 4 y’imboga zishobora kurinda indwara

Imboga ni ikiribwa ntagereranwa, kubera intungamubiri zibonekamo zishobora kurinda indwara zitandukanye bitewe kandi n’uburyo zateguwemo.

Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo.fr, aratangaza ko kurya imboga mbisi no kuzitekesha umwuka wazo, birinda indwara zirimo na kanseri.

Kubera intungamubiri zitandukanye ziboneka mu mboga twavuga nka vitamine C na 9,Polyphénols, Fibres, potasiyumu, Karisiyumu, Manyeziyumu n’indi myunyu ngugu, Tungurusumu: ikingira indwara ya kanseri y’amara ndetse n’iyo mu gifu, kandi tungurusumu ishobora no gukingira kanseri y’udusabo tw’abagabo ku rugero rwa 75%, ishobora kandi kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, ikanakingira kanseri yo mu bwonko. Ubu bushakashatsi bwavuze ko tungurusumu yongera iminsi yo kubaho ku bantu bakunda kuyirya.bituma imboga zishobora kurinda zimwe mu ndwara.

pinari:ubu bushakashatsi bwatangaje ko Epinari nayo, ikingira indwara ya kanseri ndetse ikagabanya umuvuduko w’amaraso.
Epinari ku bantu banywa itabi ishobora kubafasha kugabanya ingano y’iryo banywaga ndetse bakaba banarireka burundu, irinda kanseri yo mu bihaha, kandi ikingira ingirangingo zo mu bwonko ndetse n’imiyoboro y’amaraso.

Inyanya:Inyanya zirwanya indwara zo mu bwonko ndetse no mu bura, hakiyongeraho no kurinda kanseri.
Ishu: abashakashatsi bavuze ko ribonekamo urukingo rwa kanseri yo mu mara ndetse no mu gifu ku kigereranyo cya 34%.
Ishu rishobora no kurwanya kanseri yo mw’ibere. Biba byiza iyo ririwe ari ribisi cyangwa ritahiye ngo risaye cyane(umutura)

Karoti: zirwanya indwara zo mu bwonko ku rugero rwa 68% ndetse zikarwanya na kanseri yo mu bihaha ku rugero rwa 50%
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko kugabanya inyama zitukura mu mafunguro, kugabanya ibinyobwa birimo umusemburo no kugabanya isukari, bikingira gusaza imbura gihe.

Aba bashakashatsi basobanuye ko mu gutegura imboga nk’izigomba guhatwa hagomba kubaho kwitonda cyane, kuko intungamubiri nyinshi ziba hafi y’igishishwa

Kagaba  Emmanuel, umezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM