Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, Akarare ka Gatsibo kagaragaraza ko ibikorwa bigerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’abaturage bako.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarre ka Gatsibo bwagiranye n’abanyamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bugaragaza bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho bigahindura ubuzima bw’abaturage n’imbogamizi zagaragaye kugirango zirusheho kuvugutirwa umuti urambye mu rugamba rw’iterambere.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko ibikorwa byinshi byagezweho ku bufatanye bw’abaturage , abajyanama, abafatanyabikorwa mu iterambere ku rwego rw’akarere, agasaba abaturage n’abafatanyabikorwa gikomeza gukorera hamwe.
Agira ati, “Ibyagezweho mu mihigo ni ukubera uruhare ntagereranywa rw’abaturage, abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa bagaragaje , turabibashimira kandi tubibutsa ko iterambere ry’igihugu rishigiye ku muturage, dukwiriye kongera ingufu zihagije mu mihigo kugirango twubake u Rwanda twifuza.”
Akomeza avuga ko abaturage bafite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imihigo, akaboneraho gusaba abashoramari gukomeza gushora imari yabo mu Karere ka Gatsibo kuko gafite umwihariko wo kuba gateye neza.
Meya Gasana Richard, yongeraho ko mu gukora ibi bikorwa, ubuyobozi bwifatanya n’abaturage nk’abagenerwabikorwa kandi mu gukemura ibibazo abaturage bakabigiramo uruhare rugaragara..
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yemeza ko ko bazakomeza gushishikariza abaturage gukunda umurimo kugirango bakomeze kwikura mu bukene bagakora bashishakaye, bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye bagacunga umutekano kandi bakirinda ibiyobyabwenge hashyizwe ingufu mu kubirwanya kandi uzabifatirwamo azajya ahanwa by’intangarugero.
Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye gutyo Akarere kakaba kariyemeje gufatanya n’abaturage muri gahunda z’imiyoborere myiza umutekano ukabungwabungwa uko bikwiye.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

