Abaturage bo mu Kagari ka Munini, murenge wa Rwimbogo , Akarere ka Gatsibo bakomeje kwishimira ivuriro bubakiwe mu kagari ka Munini.
Iri vuriro barihawe ubwo bari bamaze umwaka batanze ibyifuzo byabo ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2016 ubwo bagaragazaga ibyo bifuza ko bazakorerwa.
Ivuriro rya Munini
Mu itangira ry’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagiye bagaragaza ibyo bifuza ko bazakorerwa n’ubuyobozi binyuze mu igenamigambi ryakozwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere,ari nabwo bifuje ko bahabwa ivuriro mu kagari ka Munini mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyikirije ivuriro (poste de santé) abaturage b’umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Munini basabwa abaturage kuribungabunga neza kugira ngo rizarambe kandi ribagirire akamaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Niyonziza Felecie , avuga ko abaturage batarahabwa iri vuriro,bakoraga urugendo rwa kilometero zirenga icumi.
Ati”turabasaba kubungabunga iri vuriro ,mwibuke urugendo mwakoraga mujya kwivuza”.
Abaturage b’umurenge wa Rwimbogo bashimangira ko bazakomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu iterambere ryako.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

