Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru rwafashe iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari nyirabayaza w’ibyaha n’indwara zitandukanye bizahaza iterambere
Ibi uru rwabitangaje mu bukangurambaga rwahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ,inzego z’umutekano n’urubyiruko rutandukanye rwibumbiye mu muryango Urwejo Rwiza Family hagamijwe kurushishishiskariza gukumira ibiyobyabwenge no gutunga agatoki aho byagaragara.
Umuhuzabikorwa w’Urwejo Rwiza Family, Nshimiyimana Valens, avugako n’urubyiruko biyemeje guhagurukira gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge bafashishije kwimakaza ibikorwa bigamije kwigisha indangagaciro no kuzamura impano zitandunkanye.
Agir ati” Twiyemeje kuba intangarugero mu kurwanya ibiyobyabwe cyane cyane mu rubyiruko tubinyujije mu kwigisha umuco nyarwanda ,indangagaciro no kuzamura impano zigaragara mu rubyiruko,”
Agira ati” Dusanzwe dutanga umusanzu wacu ,mu kurwanya ibiyobyabwenge arko twabihagurukiye kuko ntitwifuza ko hagira urubyiruko bagenzi bacu bakwishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Twe dushishikajwe no gukangurira bagenzi bacu kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bakitabira ibikorwa bibateza imbere n’igihugu muri rusange,”
Uru rubyiruko kandi rwijeje ubuyobozi ko rugiye gukoresha imbaraga zidasanzwe rutanga amakuru ku hagaragagara ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, ashima ururbyiruko kubera ibikorwa by’iterambere rugaragza ariko anarusaba gufata iyambere mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.
Agira ati” Turabasaba kubera urumuri bagenzi banyu mu kabigisha ububi bw’ibibyobywbwenge kugira ngo babyirinde kuko ntawe ukoresha ibiyobyabwenge ushobora gutezwa imbere n’impano afite.Murasabwa rero guharanira ubuzima buzira umuze kandi mugatanga amakuru ku gihe kugira ngo abakoresha ibiyobyabwenge bashyikirizwe ubuyobozi,”
Mu rwego rwo guhangan n’icuruzwa ry’ibiyobyabwebwe Akarere ka Nyaruguru gashishishikariza abacuruzi gucuruza ibinyobwa byujuje ubuziranenge bwemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ndetse no gukora ubukangurambaga ku byiciro by’abaturage bitandukanye.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net
.

