Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka gatsibo , buvuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatera intambwe atanga umusanzu we hagamijwe iterambere.
Umurenge wa Rwimbogo , ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, Intara y’Ibirasirazuba , hakaba harahoze ari igice cy’ishyamba ry’inyamaswa kizwi nka Parike y’Akagera. . Abaturage bagize Umurenge wa Rwimbogo, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe n’imirimo ihemba bakorera hirya no hino mu gihugu, ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.
Abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo, barashima uko iterambere rigenda ribageraho, ubuzima bugakomeza kugenda neza bagasanga umutekano ariwo bakesha ibyo bageraho byose ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora kugirango iterambere rirusheho kubageraho.
Nyiraminani Perusi, ufite imyaka 54, atuye mu Kagali ka Nyamatetete, avuga ko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo bwabakanguriye bakabishyira mu bikorwa nabwo bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.
Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye gutyo umurenge wacu ukaba wariyemeje gufatanya n’abaturage muri gahunda z’imiyoborere myiza umutekano ukabungwabungwa uko bikwiye.”
Naho Musanabera na Ntaganzwa Silyvestre bo ku Munini bagira bati,“Indoto za mbere tuzikuraku mutekano, ibindi twiyumvamo bwa mbere ni ubushobozi, Ubushobozi n’iibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze kugeraho bizarambe ni uko umutekano dufite wakomeza.
Naho Kampire nawe umuturage wa Marembo, avuga ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu wabo NiyonzizaFélicien.
Agira ati, “ Ubuyobozi bwacu bufite Icyerekezo (vision) nziza i yo guharanira iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Rwimbogo, ,niyo mpamvu dufite imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Rwimbogo.”
Akomeza avuga ko igihe Gitifu Niyonziza , amaze atangiye kutuyobora mu murenge hari byinshi bimaze guhinduka ukurikije uko abamunjirije byari meze ibindi bikagenda bihinduka ari nako byiyongera ,bigatuma bamwiyumvamo kuko hashyizweho gahunda zibanogeye kandi zigakorwa neza, nka mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri, kubahiriza gahunda za Leta ibyo byose babikesha imiyoborere myiza ye afatanije n’abaturage.
Nyiransigaye Cathérine wo mudugu wa Kabeza , avuga ko ibihe bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda biteza imbere abaturage.
Ati, umurenge wacu rwose ukomeje kugenda utera imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu, Niyonziza Félicien, kubera gahunda ze aho ahora asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge bakagendera kuri gahunda kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.
Mu mvugo ye, Kaberuka Emmanuel, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no ku nkengero hahora hakeye kuko badukanguriye kwirinda kujugunya uko tubonye imyanda no gukora isuku hagakoreshwa inama biciye mu nteko z’abaturage no mugoroba w’ababyeyi.”
Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge wabo abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye, bikanyuzwa mu masibo kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.
Mukamunana Béatrice, umwe mu baturage wo mudugudu wa Humura, avuga ko abaturage ikindi bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, ari uko mu gihe amaze, bahabwa serivisi nziza iyo bageze ku murenge , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza umurenge ku baje bose bawugana bashaka serivisi.
Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari no mu midugudu , hari abayobozi bamwe bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Rwimbogo wiyemeje mu ntego zawo.
Undi muturage, yemeza ko umurenge wa Rwimbogo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi. Ati, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi n’amasibo.
Ati, “ Uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango cyane cyane hagati y’abagore n’abagabo bari babanye nabi amazd kugabanuka bishingiye cyane cyane gusezeranya abantu benshi babanaga nta masezerano bafitanye”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Niyonziza Félicien, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.
Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, imitangire ya serivisi mbi ikarwanywa, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.
Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kimwe n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi.
Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

