Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha, ku bufatanye na polisi y’Igihugu n’Akarere ka Gatsibo hakozwe igikorwa cyo kumenyekanisha amategeko n’iyubagirizwa ryayo.
Iyi gahunda yo kwigisha abaturage amategeko yakozwe mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) cyatangiye kuva taliki ya 22-26 Mutarama 2018 aho abayobozi batandukanye basanga abaturage mu mirenge n’Utugari bakaganirizwa amategeko atandukanye.
Ndabagoye Mirindi Emile, Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Gatsibo, avuga ko mu biganiro byatanzwe muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko birimo itegeko rigena impano n’izungura, itegeko ry’umuryango n’itegeko ryo kurangiza imanza.
Polisi ikangurira abaturage kwinda ibiyobyabwenge
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’Igihugu CP Denis Basabose, akangurira abaturage b’Umurenge wa Ngarama kwirinda ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi, mayirungi, muriture n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Kantengwa Mary, Umuyobozi wungirijwe w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asaba abaturage gukomeza kugira isuku haba ku mubiri no mu ngo zabo, yibutsa abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

