Afurika

I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga ku ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afrika

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 werurwe, 2018 i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku shyirwaho ry’isoko rusange ya Afrika. Ni inama yitabiriwe  n’Abayobozi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu byose uko ari 54 bigize umugabane wa Afrika,bakaba bari kwigira hamwe uburyo bwo gutangiza isoko rusange rya Afrika.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro Ambassaderi Albert M.Muchanga Komiseri w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ushinzwe ubucuruzi n’Inganda yavuze ko iki gice batangiye muri uyu mwaka cyo gushyiraho amasezerano n’amategeko agenga ubu bucuruzi, ari igice cy’ingenzi cyane.

yakomeje avuga ko bagomba gushyira imbaraga mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kuko buzafasha kohereza ibicuruzwa hanze bijya mu bihugu byateye imbere.

Yavuze kandi ko mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri Mutarama 2018, yemeje ko kuri 21 Werurwe, 2018 hazaba inama idasanzwe aho hazasinywa amasezerano n’amategeko agendanye n’isoko rusange rya Afrika, ikaba ariyo mpamvu bateraniye hano  I kigali mu rwego rwo gutegura iyo nama no gutunganya ibikenewe.

Prudence Sebahizi, Komiseri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe ushinzwe ubujyanama mu ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afrika yavuze ko iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri aho bari kurebera hamwe ishyirwaho ry’amasezerano n’amategeko agenga isoko rusange rya Afrika,

Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro yayo ya kabiri, nyuma y’iyayibanjirije yabaye  muri Gashyantare umwaka ushize wa 2017 yigaga ku buryo hashyirwaho isoko rusange rya Afrika biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 09 Werurwe uyu  mwaka.

Kayitesi Carine

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM