Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero , buvuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatera intambwe atanga umusanzu we kugirango iterambere bifuza rigerweho.
Umurenge wa Ngororero, ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ngororero. Intara y’Ibuirengerazuba. Abaturage bagize Umurenge wa ngororero, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe n’imirimo ihemba bakorera hirya no hino mu gihugu, ubucuruzi buciriritse bavanaho amafaranga.
Abaturage b’Umurenge wa Ngororero, bashima kandi banezezwa n’ iterambere rigenda ribageraho, ubuzima bugakomeza kugenda bagasanga umutekano ariwo bakesha ibyo bageraho byose ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora kugirango iterambere rirusheho kubageraho.
Uwitije Mersiyana, ufite imyaka 39, atuye mu Kagali ka Rususa, avuga ko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.
Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wacu ukaba wariyemeje gufatanya n’abaturage muri gahunda z’imiyoborere myiza gutyo umutekano ukabungwabungwa uko bikwiye.”
Rwakagabo Methode, wo mu Kagali ka Kazabe na Mbarubukeye Xavier wo mu kagali ka Gaseke, bagira bati.,“Indoto za mbere tuzikura ku mutekano, izindi twumva twifitemo ubushoboz bwo gukora i, ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze bizarambe ni uko umutekano dufite wakomeza.
Bamwe mu baturage, b’umurenge wa Ngororero
Naho umuturage wo mu Kagali ka Tetero yrmeza ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu wabo Simpenzwe Pascal
Agira ati, “ Ubuyobozi bwacu bufite Icyerekezo (vision) nziza i yo guharanira iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Ngororero ,niyo mpamvu dufite imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Ngororero.”
Akomeza avuga ko kuva Gitifu wabo yabayobora hari byinshi byahindutse hakagenda hiyongeraho n’ibindi uko bwije ko bukeye ,bigatuma bamwiyumvamo kuko hashyizweho gahunda zibanogeye kandi zigakorwa neza, nka mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri Ibyo byose babikesha imiyoborere myiza.
Vuguziga Mediatrice , ukorera mu mujyi wa Ngororero rwagati, avuga ko ibihe bigenda bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda biteza imbere abaturage.
Ati, umurenge wacu rwose ukomeje kugenda utera imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu,Simpenzwe Pascal, kubera gahunda ze aho ahora asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge n’iryabo bwite, bakagendera kuri gahunda kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.
Mu mvugo ye, Gatari Theoneste, umuturage ukorera mu santeri ya Ngororero, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no ku nkengero hahora hakeye kuko badukanguriye kwirinda kujugunya uko tubonye kose imyanda no gukora isuku hagakoreshwa inama biciye mu nteko z’abaturage no mugoroba w’ababyeyi.”
Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge wabo, Simpenzwe Pascal, abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.
Ibi byemezwa kandi na Barakagwira Anonciata, , umwe mu baturage, avuga ko ikindi bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal, ari uko iyo bageze ku biro by’umurenge bahabwa serivisi nziza , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza n’agaciro umurenge ku baje bose bagana bashaka serivisi.
Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari no mu midugudu , hari abayobozi bamwe bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Ngororero wiyemeje mu ntego z’iterambere zawo.
Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Akomeza avuga ko uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango cyane cyane hagati y’abagore n’abagabo bari babanye nabi yagiye agabanuka kandi ubukangurambaga bukaba bukomeje ,”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.
Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, imitangire ya serivisi mbi ikarwanywa, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.
Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kimwe n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi.
Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net