Amakuru

Umurenge wa Ngororero : Ubuyobozi n’abaturage, barafanya mw’iterambere ryabo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero , buvuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatera intambwe  atanga umusanzu we kugirango iterambere bifuza rigerweho.

Umurenge wa Ngororero, ni umwe mu Mirenge  igize Akarere ka Ngororero. Intara y’Ibuirengerazuba. Abaturage bagize Umurenge wa  ngororero, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe  n’imirimo ihemba bakorera hirya no hino mu gihugu, ubucuruzi buciriritse bavanaho amafaranga.

Abaturage b’Umurenge wa  Ngororero,  bashima kandi banezezwa n’ iterambere rigenda ribageraho, ubuzima bugakomeza kugenda  bagasanga umutekano ariwo  bakesha  ibyo bageraho byose ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora   kugirango iterambere rirusheho kubageraho.

Uwitije Mersiyana, ufite imyaka 39, atuye mu Kagali ka Rususa, avuga ko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora  bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo  bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.

Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wacu ukaba  wariyemeje   gufatanya n’abaturage muri gahunda z’imiyoborere myiza gutyo umutekano ukabungwabungwa uko bikwiye.”

Rwakagabo Methode,  wo mu Kagali ka Kazabe na Mbarubukeye Xavier wo mu kagali ka Gaseke, bagira bati.,“Indoto za mbere tuzikura  ku mutekano, izindi twumva twifitemo ubushoboz bwo gukora i, ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze  bizarambe  ni uko umutekano dufite  wakomeza.

Bamwe mu baturage, b’umurenge wa Ngororero

Naho umuturage wo mu Kagali ka Tetero  yrmeza  ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu wabo Simpenzwe  Pascal

Agira ati, “ Ubuyobozi bwacu bufite Icyerekezo  (vision) nziza i yo guharanira iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Ngororero ,niyo mpamvu  dufite  imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Ngororero.”

Akomeza avuga ko kuva Gitifu wabo yabayobora  hari byinshi  byahindutse  hakagenda hiyongeraho n’ibindi uko bwije ko bukeye ,bigatuma  bamwiyumvamo kuko  hashyizweho gahunda zibanogeye  kandi zigakorwa neza,  nka  mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri Ibyo byose babikesha imiyoborere myiza.

Vuguziga Mediatrice , ukorera mu mujyi wa Ngororero rwagati,  avuga ko ibihe bigenda bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda biteza imbere abaturage.

Ati,  umurenge wacu  rwose ukomeje kugenda utera imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu,Simpenzwe Pascal,   kubera gahunda ze aho ahora asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge  n’iryabo bwite, bakagendera kuri gahunda  kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.

Mu mvugo ye, Gatari Theoneste, umuturage ukorera mu santeri ya Ngororero, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no ku nkengero hahora hakeye  kuko badukanguriye  kwirinda kujugunya  uko tubonye kose    imyanda no gukora isuku   hagakoreshwa  inama biciye mu nteko z’abaturage no mugoroba w’ababyeyi.”

Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge  wabo, Simpenzwe Pascal,  abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.

Ibi byemezwa kandi na  Barakagwira Anonciata, , umwe mu baturage, avuga ko ikindi  bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal,   ari  uko iyo bageze ku biro by’umurenge bahabwa serivisi  nziza  , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza  n’agaciro umurenge ku baje  bose bagana bashaka serivisi.

Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari  no mu midugudu , hari abayobozi bamwe  bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Ngororero  wiyemeje mu ntego z’iterambere  zawo.

Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Akomeza avuga ko uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango  cyane cyane hagati y’abagore n’abagabo bari babanye nabi  yagiye agabanuka kandi ubukangurambaga  bukaba bukomeje ,”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.

Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, imitangire ya serivisi mbi ikarwanywa, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.

Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kimwe n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi.

Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM