Ubuyobosi bw’Ishyirahamwe nyarwanda ry’abarwayi ba diyabeti, buvuga ko Mu Rwanda abantu bazi ko indwara ya diyabete ikunze gufata abantu bakuze gusa kandi benshi ntibaramenya ko iri mu moko atatu ashobora kugaragara no ku bindi
Naho Dr Niyonsenga Simon Pierre, umuganga mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura by’umwihariko ushinzwe kurwanya indwara ya Diyabete, asonasmuta ko hari diyabete ya mbere (Type 1), ubu bwoko bwa mbere ngo bukunda kwibasira abana bato n’urubyiruko.
Gishoma Crispin
Iyi diyaberi ahanini ngo iterwa n’igihe inyama yo mu mubiri yitwa impindura ifite ikibazo kuko ari yo ivubura umusemburo witwa ‘Insuline’, ushinzwe kuringaniza igipimo cy’isukari. Iyo rero impindura idakora neza, uyu musemburo ntuboneka bityo isukari ikaba nyinshi mu muri.
Diyabete ya kabiri (Type 2), iyi ngo ikunze gufata abantu bakuze cyane ikaba ari na yo igize 90% by’abarwaye diyabete mu Rwanda. iyi ngo ituruka ku mibereho ya buri munsi aho iterwa no kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya no kunywa ibintu birimo isukari nyinshi kandi umuntu ntabashe kuyikoresha ngo igabanuke mu mubiri.
Hari kandi kurya amavuta menshi, za burusheti nyinshi, amafiriti n’ibindi, ngo biragenda rero bigakora ikirundo cy’isukari mu mubiri umuntu ntabashe kuyikoresha ari bwo iyi ndwara imufata.
Diyabete ya gatatu (Type 3), ubu bwoko bukunze kugaragara ku bagore batwite kuko wa musemburo wa Insuline utongera gukora neza nk’uko bisanzwe ngo uringanize isukari uko bikwiye. Ibi ngo biterwa n’impinduka zinyuranye ziba mu mubiri w’umugore mu gihe atwite.
Iyo diyabete ariko umubyeyi ngo iyo amaze kubyara akenshi irakira ntimuviremo iya karande, ariko ngo ishobora kugira ingaruka ku mwana akavukana igipimo cy’isukari kiri hejuru.
Ibimenyetso
Ibimenyetso by’ingenzi ni ugushaka kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane nijoro, kugira inyota ikabije wanaywa amazi cyangwa ikindi ntishire, kurya cyane kandi ntibikugaragareho ukananuka no guhorana umunaniro ukabije.
Ibi bimenyetso ngo ni byo bikunze kugaragara kuri ariya moko atatu yose ya diyabete. Dr Niyonsenga akomeza abivuga, iyi ndwara ngo igira ingaruka zikomeye ku muntu zirimo ubuhumyi kuko isukari nyinshi yangiza imitsi itandukanye, ndetse n’imyakura ari ho hava ubuhumyi.
Itera kandi uburwayi bw’umutima, ubw’impyiko, gucika kw’ingingo nk’amaguru, igabanya ubwirinzi bw’umubiri ndetse ikanangiza imitsi yo mu bwonko, ingaruka mbi iganisha ku rupfu.
Kwirinda ngo bigomba guhera ku kwipimisha cyane cyane ku bagabo barengeje imyaka 40 n’abagore barengeje imyaka 35 kugira ngo bamenye ko bafite diyabete cyangwa ntayo bityo bagirwe inama.
Hari kandi kugira umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye, kwirinda kunywa itabi n’inzonga nyinshi no kwirinda umubyibuho ukabije.
Diyabete ni indwara idakira (karande), ariko ubushakashatsi bwerekanye ko iyo uyirwaye ukivuza, ugakurikiza inama z’abaganga ubuzima bukomeza kumera neza kimwe n’ubw’utayirwaye.
Ikindi ngo uretse gahunda zihariye zo gupima iyi ndwara n’izindi zidakira zigenda ziba hirya no hino mu gihugu, mu mavuriro yose n’ibigo nderabuzima iyo serivisi irahatangirwa.
Ubushakashatsi bwa 2013 bwerekanye ko mu Rwanda diyabete iri kuri 3%, bivuze ko ari abantu barenga ibihumbi 200. Ikindi ngo umuntu umwe kuri babiri ntazi niba afite diyabete ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kwipimisha.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa kandi muri 2015 bwerekanye ko ku isi abantu miliyoni 422 barwaye diyabete. Miliyoni 300 bapimwe na bo ngo bafite ibyago byo kwandura iyo ndwara, mu gihe abantu miliyoni 5 bahitanywe nayo
Bamwe mu baturage nyuma yo gusobanurirwa byinshi kuri diyabeti ndetse bakanayibapima baravuga ko batari bazi ko diyabeti n’umuntu utifashije ashobora kuyirwara.
Kanakuze Aniziya Ayinkamiye Clementine, wo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko atari azi byinshi kuri diyabeti kuko yumva ko ari indwara ifata umuntu akanyaragura, no kudakora siporo.
Ati:”Nanjye numvaga ko nta muntu utifashije wayirwara ahubwo ndatunguwe. Gusa ubu nanjye nyuma yo kwipimisha mvuye aha mfashe ingamba zo kuyirinda no kwigisha abandi uburyo twarwanya diyabeti. ”
Bimwe mu bimenyetso 3 byibanze bishobora kumenyesha umuntu ko ashobora kuba afite Diyabeti harimo: Kugira inyota, gusonza burikanya, no kwihagarika bidasanzwe.
Bimwe mu bishobora gutera diyabeti harimo kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, no kutarya indyo yuzuye.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda umuntu 1 ku bantu 20 ushobora kumusangana indwara ya diyabeti cyangwa se ari mu nzira zo kuyirwara.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net