Afurika ifite mu mateka yayo abayobozi bavuga ko bakunda imikino, ku buryo banayikina. Abazwi ni Pierre Nkurunziza wihebeye umupira w’amaguru na Idi Amin Dada wayoboye igihugu cya Uganda kuva mu mwaka wa 1971-1979. Gukina n’aba bagabo ni ukwigereza ho, kuko abenshi babizira.
Guhurira na Perezida w’u Burundi mu kibuga cy’umupira w’amaguru mutari mu ikipe imwe (Hareruya FC) bishobora kubyarira uwo bakina amazi nk’ibisusa. Umuyobozi w’ahitwa Kiremba n’umwungirije ushinzwe imikino, baherutse gutabwa muri yombi.
Barazira iki? Bakurikiranywe ho kugambanira Nkurunziza. Abakina imikino itandukanye bakunda intsinzi kandi bagashaka n’uburyo bwose bayigera ho, byaba mu manyanga cyangwa se mu nzira nziza.
Mu Burundi umuyobozi wo mu rwego bwite rwa rwa Leta ni ukuvuga umuyobozi wa Komini ya Kiremba ibarizwa mu ntara ya Ngozi, Cyriaque Nkezabahizi ndetse n’ume bafasha be ushinzwe imikino, Michel Mutama, baherutse gufungwa, bazira kutorohereza nyen’icubahiro Petero Nkurunziza, mu mukino w’umupira w’amaguru barimo bakina.
Kuwa kwezi kwa Ruhuhuma (Gashyantare) 2018, Perezida Petero Nkurunziza yasuye Komini ya Kiremba.
Nk’uko bisanzwe urugendo rw’uyu mutegetsi, rusozwa n’urukino rw’umupira w’amaguru dore akunda kuwukina cyane.
Kubera uwo mukino, Umuyobozi w’iyo Komini, yashatse abakinnyi bamufasha guhatana n’ikipe ya Perezida Nkurunziza yitwa Alléluia FC, maze yiyambaza inkambi y’impunzi z’abakongomani ya Musasa, ahavana abakinnyi.
Aba banyekongo rero ntibahaye agahenge Nkurunziza uko yabaga afite umupira ku kirenge, bakamwegera cyane bawumwambura kandi bitemewe, bakamutera igitugu, bakamukurura, ndetse inshuro nyinshi bakamutera n’imiserebeko ikomeye cyane, kugeza n’ubwo Petero Nkurunziza yisenyura ku butaka inshuro zirenga imwe, ariko bigaterwa n’uko abo banyekongo batari bazi ibanga abakina na Perezida Nkurunziza bagira.
Perezida w’u Burundi wigeze kuba umwalimu wigisha Sport mu ishuri, uwo bakina ashaka kumwambura umupira, ntabwo amwegera cyane, hagati yabo ngo hagomba kuba metero nibura ebyiri.
Abo bakongomani rero ntibarakabimenya, ni nabyo byabateye gukina uko bisanzwe, uwari amenyereye gukina n’abamworohereza bakamureka agatsinda ibitego rikavuga, yahuye n’abanyuzamo bakamushyira mo na ka rugondihene, maze igitego kirabura, Perezida arakarira bikomeye Musitanteri (ni ko abarundi bita umuyobozi wa Komini), n’umwe mu bafasha be ushinzwe Sport batahaye abo bakinnyi babo amabwiriza yo kumworohereza akazi.
Ngo byageze aho umusifuzi abwira abo bakinnyi ko nibatareka ngo Perezida atsinde bakina kugeza bukeye.
Abo bayobozi ntibyategereje ko n’umukino urangira, bahise batabwa muri yombi bajya gufungwa, bazira ko bazanye abakinnyi bambura nkurunziza umupira.
Idi Amin Dada, nawe yari umukunzi w’imikino cyane cyane uw’iteramakofe (Boxe) n’uwo gusiganwa ku magare (Cyclisme). Uwo bahuriraga mu iringi akamukoza igipfunsi, igihano cye cyari icyo kuraswa ku mugaragaro, mu gihe abasiganwaga nawe ku magare bahataniraha umwanya wa kabiri, kuko uwa mbere wabaga ari uwa Nyakubahwa.a
Mu Rwego rwa politiki, aba bayobozi ntaho batandukaniye na gato, kuko imivugire yabo ihagaraza ko ari abanyagitugu koko.
Mu mezi make ari imbere mu Burundi hatehanyijwe gukorwa amatora ya Referandum, ngo abaturage bemeze itegeko Nshinga rivuguruye, rivuye mo ingingo zibuza Perezida Nkurunziza kwiyamamaza, dore ko aherutse gutangaza ko nta gahunda afite yo kuva ku butegetsi.
Ibyo rero abaturage ntibabikozwa dore ko hari amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abaturage bashobora kongera kwigabiza imihanda biyama Perezida Nkurunziza ushaka kuba Ntare; Mutaga cyangwa se Mwezi (amazina y’ubwami abarundi bitwaga) mu gihugu cy’u Burundi.
Ikindi bamwe mu baturage b’u Burundi batumva ni ukuntu Petero Nkurunziza abaheza mu ruhando mpuzamahanga, yanga kwitabira inama zitandukanye, zibera hirya no hino mu buihugu baturanye.
Urugero rutari kure, ni inama iherutse kubera i Kigali, we n’abafasha be be meza ko bafite inyungu nyinshi mu kutitabira iyo nama. Ibi bigaragara mu itangazo rya Perezidance ya Repulika mu Burundi, bikongera gushimangirwa na Alain Diomede Nzeyimana avuga ko u Burundi bushaka ko ubutabera bwakora, ku bijyanye n’ibirego bwatanze burega igihug cy’u Rwanda.
Aragira ati “inyungu cyane cyane dufite, ni uko dushaka ko ubutabera bukora amabi Leta y’u Rwanda iguma ikora gikorera abarundi, ajye ahabonacyonyine kizabizane hamwe ubutungane bwasanga koko ibyo bintu atari byo.Ariko dukurikije ibyo birego byose tumaze gutanga biraboneka yuko u Rwanda ruri gukora ibintu bitari byiza ku gihugu cy’u Burundi.”
Idi Amin Dada nawe yari ateye atyo
Nyuma yo kujya ku butegetsi Idi Amin, wari ufite ipeti rya General Major yahise yizamura mu ntera maze kuva ubwo atangira kwitwa ‘President for Life, Field Marshal Al Hadji Doctor Idi Amin Dada’ n’andi mazina menshi.
Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwica abo batavuga rumwe, gusuzugura ibihugu by’amahanga ndetse no kwirukana abanyamahanga biganjemo Abahinde bakoraga ubucuruzi muri Uganda.
Yaguye mu buhungiro mu gihgu cya Arabiya Saoudite mu mwaka wa 2003, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’ingaboza Tanzania zifatanyije n’Abagande bari bararambiwe imiyoborere ye mu mwaka wa 1979.
Uretse ubugome ndengakamere bwamuranze, yagiye anavuga amagambo akomeye agaragaza ko yiyumvaga nk’umuntu udasanzwe kandi udafite uwamuhangara.
Mu ijambo rye ryambere yagejeje ku baturage ba Uganda akimara kujya ku butegetsi muri Mutarama 1971, Amin yavuzeko we atari umunyapoliti ko ahubwo ari umusirikare wabigize umwuga bityo akaba mu kazi kose yararanzwe no kuvuga amagambo make.
Nu bwo akijya ku butegetsi yabanje kugirana umubano udasanzwe na Israel, nyuma yo kwemererwa inkunga na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya yahise atangira kudacana uwaka n’Abayahudi nk’uko bigaragara mu butumwa yoherereje Kurt Waldheim wayoboraga Loni na Golda Meir wari Minisitiri w’intebe wa Israel, ku itarikiya 12 Nzeli 1972.
Yagize ati” Mu Budage ubwo Hitler yari akuriye Guverinoma ari n’Umugaba w’Ikirenga yatwitse Abayahudi basaga miliyoni esheshatu. Ibi yabikoze kubera ko we n’Abadage bari bazi neza ko Abayahudi atari ba bantu bashishikajwe n’inyungu rusange z’isi. Niyo mpamvu yabatwitse ari bazima akoresheje gaz.”
Yanavuze ko abantu bakunze kwitiranya imivugire ye n’imikorere ye nyamara atarigeze akandagira mu ishuri nk’uko bigaragara mu gitabo cya Thomas na Margaret Melady cyitwa Idi Amin Dada: Hitler in Africa.
Ati “Rimwe na rimwe abantu bitiranya uburyo mvuga n’ibyo ntekereza. Ntabwo nigeze ngera mu ishuri risanzwe… Nta n’ishuri ry’inshuke. Ariko akenshi mba nzi byinshi kurusha abafite impamyabumenyi y’ikirenga kuko nk’umusirikare nzi gukora. Ndi umugabo w’ibikorwa.”
Nk’uko kandi aba banditsi bakomeje babigaragaza mu gitabo cyabo, Idi Amin yanagaragaje ko ariwe muntu wa mbere ufite imbaraga ku isi.
“Sinshaka gutegekwa n’ibihugu by’ibihangange. Njye ubwanjye nifata nk’umuntu wambere ukomeye ku isi. Iyi ni yo mpamvu ntashobora kwemerera ibihugu bikomeye kuntegeka.”
Yigeze no kuvugako Adolf Hitler ari umuntu wakoze ibikorwa bikomeye kandi utazibagirana.
Ati “Nubwo abantu bashobora kumva ko Adolf Hitler yari mubi, yari umugabo ukomeye wabashije gutsinda urugamba, izina rye ntirizibagirana.”
Yigeze kandi kubwira umujyanama we ko ashaka kurya umutima we n’abana be.
Ati “Ndashaka umutima wawe. Ndashaka kurya abana bawe. Mbarye mbere y’uko bo bandya.”
Andi magambo yagiye avugwa na Idi Amin Dada
– “Ntushobora kwiruka cyane ngo usage isasu.”
– “Mu gihugu icyo ari cyo cyose hari abantu baba bagomba gupfa. Ni igitambo igihugu kiba kigomba kugira ngo hashyirwe ho amategeko ndetse ibintu byose bishyirwe mu buryo.”
– “Ntabwo ari ibyanjye. Nagerageje inyama z’umuntu numva zirimo umunyu mwinshi ntizandyoheye.”
– “Twebwe abanyafurika twabayeho duheka abanyaburayi ariko ubu abanyaburayi baraduhetse. Ubuturi abategetsi. Bavuye mu Bwongereza barangije bashaka kwerekana ko bafite imbaraga mu gihugu cyane.”
– “Ufite uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka ariko uburenganzira nyuma y’ijambo ryawe bwo sinabukwizeza.”
– “Ngomba gushyira ho amategeko n’umutuzo, ibi bivuze ko ngomba kwica abanzi banjye mbere y’uko banyica.”
– “Ikibazo mfite n’uko nshobora kuba ndi imbere ho imyaka 50 cyangwa 100 mu gihe cyanjye. Umuvudu ko wanjye uri hejuru. Bamwe mu baminisitiri bahitamo kuva muri guverinoma yanjye kuko badashobora kugendera ku muvuduko wanjye.”
Muri filimu mbarankuru ivuga ku buzima bwa Idi Amin Dada, hari aho yabwiwe n’Umuyobozi wa Banki Nkuru y’igihugu cya Uganda ko nta mafaranga asigaye mu isanduku ya Leta. Undi amutegeka kwihuta akajya gufotora andi akayazana muri Banki.
Mu gihe uwo muyobozi ajya gusobonura uko amafaranga aboneka, Perezida Dada, aramurasa amaze kumwica afata umwe mu bakoraga kuri gishe amugira Umuyobozi mukuru wa Banki.
N’ubwo uyu mugabo wayoboye igihugu cya Uganda mu gihe cy’imyaka ikabakaba 9 yakoze ibintu byinshi bitari byiza, ntiyegeze ahakana ko ari umunyagitugu, kuko yabivugaga ku mugaragaro ko atakwemera gutegekwa n’abandi, ko uwo akeka ko amwanga azajya amutanga kumwica,….
Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi we, yitwikira urundi ruhu rw’ubukirisitu, agahora mu isengero, nyamara abaturage hirya no hino bamuvumira ku gahera, yaba avuye mu rusengero akajya mu kibuga gutera agapira, mu gihe ku wundi mutumba (Umurenge) Imbonerakure ze zajigirije abaturage, bamwe bicwa; abandi bacuzwa ibyabo abandi bakizwa n’amaguru bahunga igihugu.
Kamali Frank