Bimenyimana Jérémie
Abasore n’inkumi barangije Kaminuza binubira kubura akazi, kandi hari amahirwe menshi, ariko ntibayiteho. Ubuhinzi bukozwe gihanga ni amwe muri ayo mahirwe.
Abantu barenga miliyoni 120 muri Afurika ntibagira akazi. Muri abo badafite akazi urubyiruko rwihariye 60%. (Concept note y’inama mpuzamahanga ya TRUSTAFRICA iteraniye i Kigali kuwa 02-03 Mata 2019).

Hategekimana Jean Baptiste umuyobozi wa RYAF
Umuyobozi w’Ihuriro rinyarwanda ry’urubyiruko rukora imirimo irebana n’ubuhinzi RYAF (Rwanda Youth Agriculture Forum), Bwana Jean Baptiste Hategekimana arahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo, kuko abarangiza kwiga bose batazahabwa akazi na Leta.
Arasanga abasore n’inkumi bo mu Rwanda barahawe amahirwe menshi n’Ubuyobozi bw’u Rwanda, bubashyiriraho aho bahurira bakungurana ibitekerezo, ariho RYAF

Bwana Hategekimana aremeza ko mu rwego rwo kunoza imikorere, iryo huriro ryiyemeje gukorana n’uturere kugira ngo ryegere urubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu.
Ni muri urwo rwego kuwa 04 Mata 2019, abasore n’inkumi bo mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi bazahabwa ubutaka bwo gukoreramo imirimo y’ubuhinzi.
Abasore n’inkumi bakora imirimo ishingiye ku buhinzi bari mo ingeri nyinshi.
Hari abatubura imbuto; hari abahinzi; hari abatunganya umusaruro ndetse hari n’abacuruzi.
Kubona rero abasore n’inkumi bazindukira ku ndege bavuga ko badafite akazi, ni inenge ku bukungu bw’u Rwanda.

Arabasaba kwigira kuri bagenzi babo barenga ibihumbi 12 bamaze kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kandi bakabugira umwuga, kugira ngo nabo badacikwa n’ayo mahirwe bafite kubera Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.
