Afurika

Ingona yishe abarobyi batandatu

Ishyirahamwe ry’abarobyi bo mu karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda, rirashinja ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga inyamaswa (UWA) kugenda biguruntege m’ugukemura ikibazo cy’ingona zakuye umutima abaturage.


Mu gihe cy’amezi abiri gusa, hatangajwe ko ingona zishe abaturage batandatu baturuka m’uduce dutandukanye tw’akarere ka Buikwe. Abatuye aka karere bavuze ko abantu bane bishwe n’ingona ahitwa Ngogwe, abandi babiri zibicira ahitwa Najja ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria.


Aganira na Daily monitor dukesha iyi nkuru, umugabo witwa Mutebi Stuart umurobyi muri aka gace, yatangaje ko ubu batakigera ku kiyaga kuko bafite ubwoba bw’ingona. Ati”ntitucyoga, ntitukiroba, cyangwa ngo tuvome ku kiyaga kuko ingona zatwiciye abantu. Turasaba leta kugira icyo ikora kuko twe ntituzi kuzitega.” Yakomeje agira ati”abaturage baratakamba bavuga ko ingona zenda kubamaraho abantu, ariko abayobozi ba UWA ntibadufasha. Bakagombye kudufasha kuko twe turi abarobyi ntituzi gutega ingona.”


Uwitwa Majid Lule, umurobyi wo mu gace ka Kigaya, yavuze ko bakabaye barateze izi ngona ariko ntago babyemerewe. Ati”ntitwemerewe gutega izi ngona kandi zo zitwicira abantu. Ibice by’imibiri y’abantu bigenda bigaragara hirya no hino mu mashyamba, mu minsi ishize, twashyinguraga ibice by’imibiri tutazi ba nyirabyo.”
Umugore witwa Nakimaka Madinah ufite imyaka 21 akaba umugore wa Mwanda Elfansi umuturage wo muri Ngogwe, yavuze ko uyu mugabo we yishwe n’ingona ubwo yari yagiye kuroba. Ati”byari mu ma saa kumi n’ebyili za mugitondo, nibwo nahamagawe n’umuntu ambwira ko umugabo wanjye ari gutaka atabaza ko akeka ko yafashwe n’ingona, twamushatse umunsi wose turamubura tubona ibice by’umubiri we mu ishyamba umunsi ukurikira.”


Abayobozi ba Buikwe basabye UWA kohereza inzobere ngo bafate izo ngona, hagati aho ubuyobozi bwa UWA bwigeze kuza gufata izi ngona barazibura, umunsi ukurikiyeho zica umuntu. Taliki ya 10/08/2018 Perezida Museveni yatanze amabwiriza yo gufata izi ngona, hafatwa ifite ibiro 800 ireshya na metero 5 z’umurambararo bikekwa ko ifite imyaka iri hagati ya 45 na 50.


Hagati aho ibarura ryakozwe ryanzuye ko ingona zishe abantu 300 mu myaka 10 mu karere ka Namayingo m’uduce twa Dolwe, Sigulu, Lubango na Mulwanda.

Source @Daily monitor
Jules NDAGANO

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM