Amakuru

Minisiteri zirimo izishinzwe imibereho y’abaturage ziyemeje guhangana n’ikibazo cya “Autisme.”

Minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda zirimo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage (MINALOC), ishinzwe uburezi (MINEDUC), ishinzwe iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’ishinzwe ubuzima (MINISANTE), ziyemeje gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhangana n’ikibazo cya “Autisme”

Ibi ni ibyagarutweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, kuri uyu wa 06 Mata 2019 ubwo yitabiraga umuhango wateguwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abana bafite Autisme mu Rwanda (Rwanda parents’ Initiative on Autisme RPIA), hagamijwe gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwita ku bana bafite ikibazo cya Autisme no kukimenyekanisha, dore ko hirya no hino mu gihugu kitaramenyekana.

Aganira n’itangazamakuru Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimye abo babyeyi kubera igitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe kuko bituma buri wese atigunga ngo yihererane ikibazo,vuga ko kandi ibiganiro nk’ibyo bituma ikibazo kirushaho kumenyekana.

Minisitiri Gashumba kandi asanga iby’ibanze byo gukora ari ukumenyekanisha icyo kibazo kugira ngo abantu batagifata uko kitari.

Yashoje avuga  ko nka Minisiteri zose bireba, ari zo MINALOC, MINEDUC, MIGEPROF na MINISANTE bagiye gufatanya iki kibazo bakacyigaho ku buryo bw’umwihariko.

Ati “Ni inshingano zacu, aba bana ni abacu, aba bana ni ab’igihugu, kandi natwe mbere yo kuba abayobozi turi n’ababyeyi. Tuzafatanya kandi ntabwo bizatunanira kuko twemera ko abana ari zo mbaraga z’igihugu. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aba bana bacu bakure neza, bagirire akamaro imiryango bavukamo n’igihugu, bagire ubuzima bwiza, bazagire ahazaza heza nk’abandi bana.”

Mupenzi Egide uyobora umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cya Autisme (Rwanda Parents’ Initiative on Autism (RPIA), avuga ko umuryango wa RPIA watangiye muri 2015, cyakora na mbere y’uwo mwaka, ikibazo cya Autisme ngo cyahozeho, ahubwo ngo ni uko abantu batabashije guhura ngo bagishakire umuti.

yakomeje avuga ko bamwe muri bo batangiye bahurira kwa muganga no mu mashuri y’abana, bagasanga abana babo bahuje ikibazo, biyemeza kwihuza nk’ababyeyi kugira ngo baharanire uburenganzira bw’abana babo, ari na ko babakorera ubuvugizi, bishakemo ibisubizo, ndetse begere na Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uko babafasha.

Anavuga kandi ko muri iyi minsi ikibazo cya Autisme kirushaho kwiyongera ku isi, aho mu bihe bishize ngo wasangaga ari umwana umwe mu bana 140 ufite icyo kibazo, ariko ubu ahakozwe ubushakashatsi, imibare igaragaza ko umwana umwe mu bana 40 afite icyo kibazo, gusa na none ngo umubare ukaba wiyongera bitewe n’uko muri iyi minsi iki kibazo kirushaho kumenyekana, abana bagifite bakagaragara.

Autisme ni indwara cyangwa ubumuga bufata umwana muto akagira amakimbirane n’abandi bana ndetse n’ababyeyi, aho usanga arangwa no gukubagana cyane, kwiruka n’amahane.

Umwana ufite ikibazo cya Autisme kandi ngo usanga ahugira cyane ku kintu arimo gukora ugasanga yatwawe na cyo, washaka kukimubuza cyangwa kukimukuraho akabyanga. Ikindi kiranga abo bana ni uko baba bafite ikibazo mu mivugire n’imitekerereze kuko hari abo bigora kuvuga n’iyo baba bakuru cyangwa ugasanga barakora ibintu bitari ku rwego rwabo.

Umwana ufite icyo kibazo iyo amenyekanye hakiri kare, ngo ashobora kwitabwaho cyane cyane agakenera umuntu umuhora hafi, umumenyereza imyitwarire myiza ku buryo uko akura ashobora guhinduka agakurikiza ibyo atozwa.

Ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo bishyize hamwe, ubu ihuriro ryabo, RPIA, rikaba ririmo ababyeyi babarirwa muri 200 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali.

Ishyirahamwe ryabo mu bindi rigamije harimo gutinyura ababyeyi bafite bene abo bana kubagaragaza ntibagire ipfunwe kugira ngo abana babo bitabweho.

Muri gahunda ziteganyijwe harimo iyo gukora ubushakashatsi buzenguruka hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro kuko hari ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo ariko batazwi cyangwa na bo ntibite ku kukimenyekanisha.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM