Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, Airtel Rwanda ifatanyije n’umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite ibibazo byo mu mutwe “Autisme”, bagiye gutangira ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ikibazo cya Autisme binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zose z’iyi sosiyete ya Airtel Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe abantu muri Airtel Rwanda, Bwana Andry Heninstoa Ratsimbaston, yavuze ko bifuje gufatanya n’aba babyeyi mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ubumuga bwa Autisme kandi ko bazabikora.
Ati “dukorana n’abantu bose, kugira ngo rero twuzuze inshingano zacu twemeye gukorana n’uyu muryango. Icyo twese tuzi ni uko kugira ngo duhangane n’ubumuga bwa Autisme ni ukubumenyekanisha kugira ngo abantu bamenye ko bubaho kuko Atari indwara ahubwo ari imimerere ya muntu.”
Umuyobozi w’umuryango w’Ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cya Autisme RPIA (Rwanda Parents’ Initiative on Autisme), Bwana Mupenzi Egide avuga ko hateguwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ubumuga bwa Autisme kugira ngo abantu bamenye ko buriho kandi ababufite bakeneye kwitabwaho.
Autisme ubusanzwe ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana batangiye kugera mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.

Inzobere zivuga ko icyo kibazo kivukanwa, umwana agakurana imyitwarire itameze nk’iyabandi ku buryo biyobera ababyeyi abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya icyo kibazo.

Kuri ubu mu Rwanda nta mibare y’abafite ibibazo bya Autisme itangazwa ariko nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango ngo mu Rwanda hari benshi bafite ubu bumuga cyane ko uyu muryango urimo abana barenga 200 bafite ibibazo bya Autisme.
Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Rwanda yizeza abafite ubumuga bwa Autisme ubuvugizi mu nzego zose bireba ndetse nabo bakaba babarurwa bagashyirwa mu byiciro by’abafite ubumuga.


Norbert Nyuzahayo
