Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kuwa kane Tariki 11 Mata, 2019 Abayobozi,abakozi, ndetse n’abarwaza bo ku bitaro bya Kirehe bibutse abari abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza baguye mu bigo by’ubuvuzi by’icyahoze ari Komini Rusumo ubu akaba ari Akarere ka Kirehe .

Ni umuhango watangijwe n’urugendo ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi, ukaba waritabiriwe n’abantu batandukanye barimo bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye z’Akarere ka Kirehe, Abakozi n’abarwaza bo ku bitaro bya Kirehe.

Nyuma y’uru rugendo abitabiriye uyu muhango bahuriye mu biganiro bitandukanye ku bitaro bya Kirehe aho bagaragarijwe umusaraba ukomeye Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside cyane cyane abaguye mu bigo by’ubuvuzi by’icyari Komini Rusumo.

Aganira n’Itangazamakuru Madamu Mukandarikanguriye Gerardine umuyobozi wungirije w’Akarere ka kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko mu rwego rwo kwibuka abari abakozi batandukanye, abarwayi n’abarwaza bari mu bigo by’ubuvuzi b’icyahoze ari Komini Rusumo, ubutumwa batanga ari ubw’ihumure ku barokotse cyane cyane abarokokeye muri ibyo bigo by’ubuvuzi avuga ko ikintu kibabaje ari ukugwa mu biganza by’uwo watekerezaga ko yakakuramiye akaba ariwe ukwica abigizemo uruhare.

Yanavuze kandi ko abapfuye bishwe bibukwa bakabazirikanwa ariko banaharanira kurushaho kwiyubaka, asaba abavura kurushaho gutanga service nziza kugira ngo batandukane n’abishe abantu kandi bari bashinzwe kubavura.

Yashoje avuga ko bakomeza abarwayi ndetse n’abarwaza bari mu bitaro bya Kirehe babereka ko nyuma y’imyaka 25 hari ibikorwa Leta imaze gukora kandi buri wese mu kwibuka yiyubaka afite inshingano yo gusigasira ibyo bikorwa remezo.
Iyi ni inshuro ya 7 ibitaro bya kirehe byibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bishwe mu gihe cya Jenoside bakaba bagira ibikorwa byo kuzirikana no kuremera abacitse ku icumu batishoboye kuri iyi nshuro bakaba bararemeye umuntu utishoboye wari uri mu nzu imeze nabi bakayisana bakayigira neza.

Bwana Nsabyamahoro Emmanuel umuganga uhagarariye ibikorwa b’ubuvuzi mu mu bitaro kirehe yavuze ko iki gikorwa bakoreye uyu muturage gihagaze amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana Inani (1,800,000 FRW) bakaba barafatanyije n’Akarere ndetse na Ibuka mu gufasha uyu muturage.

Yasabye abaganga kutaba nka bagenzi babo batatiye igihango bakica abantu muri Jenoside ahubwo bagaharanira kugira umuco wo gukora icyiza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide kugira ngo barusheho kwiyubaka.
Kuri ubu ku rwibutso rw’Ibitaro bya Kirehe hagaragara amazina y’abantu cumi na batanu 15 baguye mu bigo by’ubuvuzi bigera ku icyenda (9) byo mu cyahoze ari Komini Rusumo hakaba hagikomeje igikorwa cyo gushakisha amazina y’abandi baguye muri ibyo bigo kugira ngo nabo bashyirwe ku rwibutso.


Norbert Nyuzahayo
