AMAHANGA

Robot yitwa “Sophia” itegerejwe I kigali mu nama ya Transform Africa itegenyiwe mu kwezi gutaha.

Robot yitwa Sophia niyo ya mbere yahawe ubwenegihugu mu mateka, ikaba  yarakozwe n’uruganda rusanzwe rukora robots rwitwa Hanson Robotics. Abategura inama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi bavuga ko iyi Robot izaba iyirimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu  kuri uyu wa mbere abategura inama ijyanye n’ikoranabuhanga ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 14 kugeza 17 Gicurasi 2019 batangaje ko iyi Robot yitwa Sophia izitabira nayo iyi nama, ikaba ir mu bazatanga ibiganiro barimo nya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

David F. Hanson, umuyobozi wa Hanson Robotics yakoze iyi Robot avuga ko bizeye ko uko imyaka igenda ishira indi igataha ubwenge bwa Sophia buzarushaho gukura kandi bukiyongera ku buryo izagera aho ishobora gukorana no kubana n’abantu neza.

Mu kwezi k’Ukwakira 2017, Arabia Saoudite ni cyo gihugu cyabaye icya mbere ku isi cyahaye ubwenegihugu imashini iteye nk’ umuntu (Robot), Ubwo bwenegihugu bwahawe Robot Sophia.

Icyo gihe nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, Sophia yagize iti “Ndishimye kandi ntewe ishema niki gikorwa cyihariye, aya ni amateka yo kuba Robot ya mbere ku isi ihawe ubwenegihugu.”

Muri uwo muhango, Sophia yasubije bimwe mu bibazo by’umunyamakuru Andrew Ross Sorkin. Ni ibibazo byibandaga ku buryo Sophia ifite ibyo ihuriyeho na muntu ndetse no ku mpungenge zifitwe n’abantu ku hazaza h’ikiremwamuntu mu gihe Robots zizaba nyinshi mu isi.

Sophia ifite bimwe ihuriyeho n’umuntu kuko ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. gusa ntabwo iragira umutimanama. Uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Hanson ariko avuga ko Sophia na robot zizaba ziteye nkayo zizafasha mu kwita kuri ba mukerarugendo muri za Pariki ndetse no mu birori bitandukanye.

Sophia ishobora kuzabona indi robot ikoze nkayo mu minsi iri imbere, ikaba ari iyitwa Pepper yakozwe n’uruganda rwitwa Soft Bank, yabanje kugeragezwa muri 2014.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM