Bimenyimana Jérémie
Ikigo cyita ku bantu bafite ubumuga cya Gahini gifasha abafite ubumuga butandukanye, bakorerwa insimburangingo, abandi bakabona amavuta atuma bihanganira izuba. N’ubwo ariko ibyo bikoresho bikenerwa n’abo bantu bafite ubumuga biboneka hafi, ibiciro byabyo biri hejuru ku buryo bitorohera buri wese kubibona, bagasaba ko byakwishingirwa n’ubwishingizi bwo kwivuza burimo na Mituweli.
Gashirabake Emmanuel ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko we na bagenzi be bahuje ubumuga, bagira imbogamizi zitandukanye, zirimo kubasha kugenda, kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, n’izindi.
Abafite ubumuga bw’ingingo bakenera insimburangingo cyangwa igare ryabafasha kugenda nabwo kandi bakagira ingorane bitewe n’aho batuye.
Abafite ubumuga bw’uruhu bagakenera amavuta abafasha kurwanya izuba, nabo abafite ubugufi bukabije, n’ubwo bafakenera inyunganirangingo ariko ibikoresho byose biba bigomba guhuzwa n’uko bareshya.

Dr. Jean Pierre Nyemazi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima
- Mukarusine Claudine ufite ubumuga bw’uruhu, asaba abaturage muri rusange kwakira abafite ubumuga bw’uruhu, ntibabahe akato.
Bombi basanga mu rwego rwo gukuraho zimwe muri izo mbogamizi, ibikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga bikwiye kwishingirwa n’ubwishingizi bwo kwivuza buri mo na Mituweli.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Jean Baptiste Nyemazi, arizeza abafite ubumuga ko iyo minisiteri ifatanyije n’izindi nzego bireba, bagiye kwihutisha uko ibyo bakenera byakwishingirwa n’ubwishingizi bw’indwara burimo na Mituweli
Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya Gahini cyatangiye mu mwaka wa 1969.

