Bimenyimana Jérémie
Mu bihe bitambutse, umuntu utagira icyo akora kizwi, mu Rwanda yitwaga umuhinzi-mworozi, ari byo byatumaga ubuhinzi bumera nk’ubudahawe agaciro bukwiye kuko bwari imwe mu nkingi zikomeye zikoreye ubukungu bw’u Rwanda. Igihe kirageze ngo ako gaciro bwambuwe kuva kera bugasubizwe bukorwa kinyamwuga, cyane cyane ko bwabera urubyiruko igisubizo kirambye mu iterambere.
Kugira ngo abasore n’inkumi bakora ubuhinzi bwa kijyambere kandi babigize umwuga babigere ho, bashyiriwe ho ihuriro bajya baganirira mo bakungurana ibitekerezo. Iryo huriro ryitwa RYAF (Rwanda Youth Agliculture Forum).
Minisitiri Rwanyindo (wambaye amataratara) mu birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo
Umuyobozi w’iryo huriro Hategekimana Jean Baptiste, avuga ko abasore n’inkumi bakora imirimo ishingiye ku buhinzi bari mu ngeri zitandukanye, nk’abahinga; aborora; abatubura imbuto; abatunganya umusaruro (ababyaza umusaruro ibindi bikoreshwa bivuye mu nganda); n’abashaka ibijyanye n’ikoranabuhanga (imashini zo gukoresha mu buhinzi;…..).
Bwana Hategekimana, arasanga umuntu avuze ubuhinzi kuri iki gihe, ntawe ukwiye kumva guhinga, ahubwo hakwiye kumvikana uruhererekane rw’imirimo nyongeragaciro, guhera ku mbuto, imirima, amahugurwa, n’ibindi byinshi.
Aragira ati “guhinga; korora; gucuruza; kongera umusaruro; gukora ibikoresho; gutubura imbuto; gukora ifumbire; gukora imiti, mbese ni ibijya bikangurirwa abo basore n’inkumi, kuko icyo dukora ni ugucungira ku mahirwe ahari, kuko igihugu gifite abasore n’inkumi kandi kuba ari benshi baranize, ni amaboko igihugu cyatanze muri icyo cyiciro ubwacyo cy’ubuhinzi”.
Minisitiri w’Umurimo Rwanyindo Fanfan, avuga ko kugira ngo umurimo unoze ube umusemburo w’iterambere nk’uko insanganyamatsiko y’umunsi w’umurimo mu mwaka wa 2019 ibivuga, uwukora agomba kurangwa n’indangagaciro zirimo kubahiriza igihe; gutanga serivisi nziza; gukorana umurava kandi kinyamwuga; gukunda umurimo; gukorera ku mihigo no kuzuzanya hakiyongera ho guteza imbere no gukunda ibikorerwa iwacu.
Hategekimana Jean Baptiste Umuyobozi wa RYAF
Abasore n’inkumi b’abahinzi nabo bakwiye guhagurukira gukora umurimo unoze, bakora ibyo bize kandi kinyamwuga.
Umuyobozi wa RYAF avuga ko hari abasore n’inkumi bize Biotechnologie; ubuhinzi n’ubundi bumenyi bwinshi, bakwiye gukoresha kugira ngo ubuhinzi budashingira ku bintu byose biva hanze.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo, RYAF ikorana n’inzego bireba nka RAB na NAEB, bikabafasha mu nzego zitandukanye mu byo uyu muryango ukora.
Bwana Hategekimana akomeza avuga ko RYAF ikorana n’imiryango nterankunga; ibigo bya Leta na za minisiteri, kugira ngo icyo urubyiruko rukeneye cyose ngo rutere imbere kiboneke.
Dusabe Noelline ukora ibisuguti mu bijumba
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufuruke Fred, arasanga Guverinoma idahwema gutera inkunga abakora imirimo itandukanye ishyira ho gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’umurimo.
Muri izo gahunda avugamo Nkunganire, ifasha abahinzi kuzamura ubuhinzi bw’umuceri; ibigori n’ibindi. Hari kandi na Nkunganire mu bworozi, bityo ibyo bakora bagafashwa kubikora neza.
Bwana Mufuruke avuga ko abaturage b’intara y’iburasirazuba bafite amahirwe menshi, yabafasha guteza imbere umurimo; kuwukora; kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ikibazo cy’ubutaka bizwi ko ari ubw’ababyeyi, abasore n’inkumi ntibakwiye gushyira amaboko mu mifuka ngo bareke gukora kuko nta butaka.
Bwana Hategekimana avuga ko RYAF ikorana n’uturere hafi ya twose, yiteguye no kwimurira ibikorwa byayo mu mirenge, kugira ngo urubyiruko rubone ubutaka bwo gukorera ho imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Abantu barenga miliyoni 120 bo muri Afurika ntibagira akazi, kandi muri bo 60% ni urubyiruko.
Nyamara amahirwe menshi y’uburyo uwo mubre wagabanuka arahari ni uko yirengagizwa.
Dusabe Noelline Umuyobozi wa Dusabe Group Company, Sosiyete ikora ibisuguti (Biscuits) bituruka mu gihingwa cy’ibijumba ndetse n’umutobe akora mu bisheke, akorera mu karere ka Nyagatare.
Avuga ko yabyirutse abona iwabo ari abahinzi ariko ubwo buhinzi bakoraga ntibubateze imbere. Atangira gushaka icyatuma ubwo buhinzi bubazamura mu iterambere, maze mu byo umubyeyi we yahingaga, atoranya mo ikijumba, asaba uwo mubyeyi litiro eshatu z’amavuta, atangiye kujya ateka ibijumba mu mavuta, ashaka kureba niba abantu bashobora kubirya.
Avuga ko yatangiriye uwo murimo we ku ishuri ryisumbuye rya APECOM ry’i Kiramuruzi, abantu batangira kubirya, ikiijumba kimwe kikava mo amafaranga 200 kandi ikilo kimwe cyo kigura amafaranga 100.
Yaje kwegera bagenzi be abababaza ukundi yatunganya ikijumba kikabyara umusaruro urenze uwo kirimo gitanga, bamubwira ko bishora gukorwamo ibisuguti.
Nyuma yo gukora amahugurwa y’uburyo yabyaza ibijumba ibisuguti, yasigaranye ikibazo cy’igishoro, bituma yimukira mu karere ka Nyagatare atangira gukora ubucuruzi buto, bw’imyenda n’ibikapu ariko agikomeje wa mugambi we wo guteza imbere ikijumba.
N’ubwo Dusabe Noelline avuga ko ahura n’imbogamizi nyinshi, zirimo kutabona hafi ye ibijumba akoresha bishobora kuvamo ibisuguti, kuko atari buri kijumba gishobora kubyara igisuguti.
Ibyo ni ibisuguti bikorwa mu bijumba
Ibyo akoresha ni ukuvuga ibifite ibara rijya gusa n’icunga rihishije yemeza ko biva i Byumba na Kayonza, ngo aho ni ho hafi abahinzi babyo baboneka.
Yemeza kandi ko ubu amaze kugera kuri byinshi, birimo kuba afite aho akorera kandi akagira abakozi barenga 10
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ako karere gafite ubutaka bunini bwakorerwamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu rwego rwo gushakira umuti izo mbogamizi, Dusabe avuga ko arimo akorana n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, ngo abone ubutaka bwo guhingaho ibyo bijumba, akorana kandi n’abaturage yiyemeza kubashakira imbuto kugira ngo babe bahinga ibyo bijumba.
Ibyo bijumba aba agiye gukoramo ibisuguti, ashyira mo amata y’inshyushyu, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Aragira ati “Njyewe natekereje uyu mushinga kuko nabonaga mu Rwanda ibijumba byinshi bihari, ndetse bitangiye guta agaciro ntekereza icyo nakora kugira ngo mbyongerere agaciro kandi nanjye bimpembe”.
Asaba urubyiruko kudategereza kugira byinshi ngo babone gutangira imishinga, kuko bahereye ku byo bafite iwabo nk’uko yatangiranye ibijumba amaherezo bazakabya inzozi.
Dusabe avuga ko yatangiye akaranga ibijumba mu mavuta uyu munsi akaba abibyaza ibisuguti, nta gishoro kinini yari afite, uretse bya bijumba yahawe n’umubyeyi, uyu munsi afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 20.
Aragira ati “nibahera ku by’iwabo bizabafasha kuzamuka, (……) kandi iby’iwacu bitugeza ahantu heza hashimije.”
Aremeza ko ataragera ku rwego yifuza ariko agikomeje mu iterambere, kuko afite isoko rinini atarashobora guhaza.
Umwe mu bakozi ba Dusabe Company Group Niyonsaba Monique, arasanga afite inyungu nyinshi mu kazi ke.
Izo nyungu zirimo iy’ingenzi yo kwigira kuri Dusabe ubumenyi bwatuma nawe yiteza imbere.
Uretse kwiga, Niyonsaba avuga ko abona amafaranga amufasha kwikemurira ibibazo, atagombye gutega amaboko.
Yemeza ko bimurinda kugwa mu bishuko nk’uko biba kuri bamwe mu nkumi.
Niyonsaba Bamwe mu basore n’inkumi b’ababahinzi bahabwa ibihembo uwo ni Mukeshimana Eugene wo mu karere ka Bugesera uhinga urusenda n’imiteja
Niyonsaba akomeza asaba abasore n’inkumi kudasuzugura umurimo, kuko uwo ari wo wose iyo ukozwe neza ushobora guteza nyira wo imbere.
Twizerimana Alphonsine akorera imirimo yo gutubura imbuto mu karere ka Musanze.
Muri uko gutubura imbuto, afasha bamwe mu bahinzi kubona imbuto z’ibirayi; ibishyimbo n’ibigori.
Twizerimana avuga ko atarabasha kugera aho yifuza mu mirimo ye ya buri munsi, ariko uko agenda atera imbere, ariko aagenda azamura ubwo buhinzi yiyemeje kugira umwuga.
Twizelimana Alphonsine utubura imbuto mu karere ka Musanze. Niwe wahawe igihembocya mbere mu basore n’inkumi bateje ubuhinzi imbere
Uyu mukobwa niwe wahawe igihembo cya mbere ku rwego rw’igihugu na Minisiteri y’Umurimo mu bijyanye no kuzamura ubuhinzi.
Arahamagarira urubyiruko kwihangira umurimo, kuko ntabwo Leta yabonera akazi abantu bose.
Arasanga buri wese mu bushobozi afite, ashobora kuzamuka adategereje abaterankunga kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.